Umunyepolitike utatangajwe amazina ukomoka mu Burengerazuba bwa Kenya yamaze hafi ucyumweru cyose yambaye ikanzu isanzwe yambarwa n’umuntu wasoje kaminuza (Graduation) mu cyaro avukamo mu rwego rwokwerekana ko yasoje amasomo ye.
Mu bantu babonye uyu mugabo bemeza ko ibyo yakoze bidasanzwe cyane ko ahantu hose yagerageza kujya atasigaga iyi kanzu nyamara ubusanzwe yambwarwa mu birori byo gushyikirizwa impamyabunyi, uyu ni umuhango utarenza amasaha atatu ubundi igasubizwa mu bubiko.
Imwe mu mpamvu bivugwa ko yateye uyu mugabo kwambuka ibyaro by’iwabo ndetse akanazernguruka mu masoko ndetse n’insengero ngo ni mu rwego rwo kwereka abanzi be ko hari ibyo imana yamukoreye ndetse bo batamwifuza.
yagize ati”Bamfataga nk’igicucu [abo bantu bamutegaga iminsi] ko ntacyo maze ngira ngo ubu barabibona ko mfite ikibyemeza narasoje kaminuza”
yongeyeho kandi ko ubu afite ubushobozi n’ubudahangarwa bwo kwicara mu myanya ikomeye akgira ibyemezo afata.
Yagize ati”Bari baziko ntatsindira umyanya nk’uyu ngo mbe nayobora abantu bamwirako ko ntajya mu myanya ikomye ariko se ubu bakongera”
Uyu munyapolitiki yishimira ko yasoje amasomo ye neza mu muhaoro kandi akaba atewe ishema no kuba asoreje muri kaminuza ya Kenya (University of Kenya) atari nkizisanzwe abandi bakura mu makaminuza adasobanutse.


