1000_f_219773014_8nu3mo0iyggtqk17wwvlusio5eewfzke.jpg

Umugabo ushaka gushimisha umutima w’umugore wawe azakore iki kintu

Sangiza iyi nkuru

1000_f_219773014_8nu3mo0iyggtqk17wwvlusio5eewfzke.jpg

Mu buzima busanzwe hari abagabo bazi gukunda cyane ndetse bakaba bakwemera gukora muri kimwe cyose ariko kugirango abakunzi cyangwa abagore babo bishime.

Gusa hari n’abandi bapfa kubona bagejeje umugore mu rugo ntibongere kubitaho bityo ugasanga urugo rurasenyutse.

Nkuko hari inshingano umugore asabwa kuzuza ni nako umugabo agomba kuzuzuza, gusa kuri iyi nshuro reka turebe bimwe mu byo umugabo yakorera umugore we akarushaho kumushimisha.

Gutegurirwa amafunguro ya mugitondo
Akenshi mu mico imwe n’imwe y’Afurika usanga, abagabo barafashe umuco w’uko umugore ariwe uteka , woza ibyombo n’indi mirimo twakwita iyo mu rugo.

Iyo umugabo ashaka gushimisha umugore we, ni byiza ko yiyambura umwambaro w’akamenyero ko twaturimo twose ari umugore we udukora, bityo nawe akagiramo uruhare. Aha twatanga urugero nko kumutegurira amafunguro ya mugitondo.

Abagore muri rusange bakunda umugabo ubakorera ikintu kibereka ko abitayeho.Niyo mpamvu umugabo wibwirije agateka ibyo kurya bya mugitondo umugore akabyuka byageze ku meza usanga yishimye.

Kumugurira ibyo kwambara
Abagore bakunda umugabo wibwiriza akabagurira imyambaro kabone n’iyo nawe yaba afite ubushobozi bwo kwigurira.

Aha bisaba kwitonda kuko abagore bose batabikunda kimwe. Hari ushimishwa ni uko wagenda ukamugurira ukamuzanira hakaba n’ushimishwa n’uko mwatemberana mu isoko ukamugurira iyo yishimiye aho kumuhitiramo biterwa n’amahitamo ye kandi nkumugabo we birumvikana uba umuzi neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *