Habimana Jean Baptiste ufite urugo mu mudugudu wa Gatengezi, akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, avuga ko amaze amezi 9 ahungiye i Kigali azira kugeza ikibazo cye mu nzego nkuru z’ubuyobozi.
Ikibazo cye gikomoka ku nzu ye yashatse kuvugurura mu 2018, agakuraho amategura, agashyiraho amabati ndetse akayikorera amasuku nk’uko bigaragara mu nyandiko zitandukanye.
Ni igikorwa yasabiye uruhushya rw’amezi atandatu, aruhabwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe tariki ya 13 Kamena 2018, ariko buza kurumwambura, bumushinja gukora ibinyuranye n’ibyo yemerewe, ndetse bumutegeka kubisenya.
Ibaruwa yandikiwe n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, tariki ya 10 Nyakanga 2018 igira iti: “Nkwandikiye ngusaba guhagarika kubaka iyo nyubako yawe, urasabwa kandi gukuraho ibice byose wubatse binyuranye n’uruhushya wahawe, ukabona gukomeza. Mboneyeho kukwibutsa ko ibyo wemerewe gukora kuri iyo nzu ari ibi bikurikira: 1. Gusana igisenge ukoresheje amabati. 2. Gukora amasuku.”
Mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022, Habimana yasobanuye ko ubuyobozi bw’akarere bwamuhagarikishije kuvugurura iyi nzu ubwo yari amaze gusakara igice cya mbere.
Yagize ati: “Nakoze ibyo nasabiye icyangombwa. Maze gusakara igipande cya mbere, ubuyobozi bw’akarere bwaraje, barambwira bati ‘ugomba guhagarara’ ndababwira nti ‘ntabwo ngomba guhagarara mwarampaye icyangombwa, mugende munyandikire mpagarare.’ Baragiye baranyandikira, ibarwa barayinyoherereza, nsanga nta kintu gifatika baba barashingiyeho bampagarika.”
Gusa ngo yaje kwakira amakuru y’uko mu nama ari kuvugwaho kubaka urusengero, gusa we yemeza ko yari inzu yo guturamo kuko abo mu itorero Methodiste Rwanda basengeragamo mbere y’uko atangira kuyivugurura, bimutse hashingiwe ku mabwiriza ya rusange yari yatanzwe na Mbabazi François Xavier wari umuyobozi w’akarere, abuza abantu gusengera ahabonetse hose.
Ikiganiro BWIZA TV yagiranye na Habimana
Habimana yakomeje asobanura ko yandikiye Meya Habarurema, amusaba ko baganira ku kibazo cye, gusa ngo uyu muyobozi ntiyigeze amusubiza, ni bwo yafashe kopi y’iyi baruwa itarasubijwe, ayoherereza Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice.
Ngo yoherereje Guverineri iyi baruwa ku rubuga rwa WhatsApp, amusaba ko yamusabira Meya Habarurema kumuha umwanya wo kumva ikibazo cye.
Habimana asobanura ko Guverineri yahamagaye Meya Habarurema, amumenyesha ko yakiriye iki kibazo, ndetse amusaba kumwakira akagihe umurongo, arabyemera ndetse ahamagara uyu mugabo ngo amusange ku biro.
Ati: “Ndagenda ngeze ku karere, atangira kumbwira ngo mvuye kumurega. Mu gihe turi muri ibyo ngibyo, hahise hinjira uwahoze ari Depite, Byabarumwanzi François, asanga turi muri ibyo ngibyo, aravuga ati ‘Se ko ndeba mutarimo kumvikana, ni ibiki, byagenze bite?”
Habimana yavuze ko yasobanuriye Hon. Byabarumwanzi imiterere y’ikibazo cye, abagira inama y’uko kuri iyi nzu hazoherezwa abahanga mu bijyanye n’imiturire, kugira ngo bagene igikwiye gukorwa.
Uyu mugabo yatangarije iki kinyamakuru ko nyuma y’umunsi umwe avuye ku biro by’akarere, yamenye ko yakorewe raporo y’uko agomba gufungirwa mu nzererezi. Ati: “Ngeze mu rugo, haciye nk’umunsi umwe, bambwira ko nakorewe raporo injyana kumfungira mu nzererezi. Ngo ndazira ko nareze abayobozi, ngo nigometse ku buyobozi.”
Habimana yigeze kumara imyaka 7 ari umukozi ushinzwe isuku ku biro by’umurenge wa Ruhango, bityo ko bagenzi be bakoranaga ari bo bamuhaye amakuru y’uko agiye gufungwa, bamugira inama yo kuba ahunze.
Ati: “Ubwo nahise mva mu rugo rwanjye, ndaza mara i Kigali iminsi nk’ibiri, abaturage barampamagara, baravuga bati ‘Hano ko tuhabonye abapolisi n’abaDASSO, habaye iki?’ Ndavuga nti ‘njyewe simpari narazindutse, nimundebere mwumve ibyo bari gushaka. Ubu ntabwo nemerewe kugera mu karere ka Ruhango kubera ko ndimo gushakishwa n’akarere.”
Habimana avuga ko amaze amezi 9 ari mu buhungiro i Kigali, kandi inzu ye yamaze gusenywa kuko ngo yayivuguruye arenze ku mabwiriza yari yahawe. Ikibazo cye ngo tariki ya 16 Kamena 2022 yakigejeje ku wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shyaka Anastase, amusabira icyangombwa cyo gukomeza kuvugurura gusa ngo ibi byose ubuyobozi bw’akarere bwabirenzeho.
Meya Habarurema mu kiganiro yagiranye na BTN TV kuri iki kibazo, yatangaje ko atakizi. Yagize ati: “Ntabwo ikibazo cye nkizi rwose. Ayo makuru ni ubwa mbere nyumvise, ni wowe wa mbere uyambwiye.”
Uyu muturage ahamya ko yarenganye, agasaba inzego bireba kumurenganura.

14 Responses
Umugabo w’i Ruhango avuga ko amaze amezi 9 mu buhungiro azira kugeza ikibazo cye mu nzego nkuru
Uyu muturage ni umunyamitwe! Bamuhaye icyangombwa cyogushyiraho amabati we yubaka ibindi none atangiye gusebya ubushobozi! Bene abaturage bajye bakurikiranwa nubutabera
Umugabo w’i Ruhango avuga ko amaze amezi 9 mu buhungiro azira kugeza ikibazo cye mu nzego nkuru
Rwose wimwita umunyamitwe kuko abayobozi bamwe bazengereje abaturage bababeshyera ibitabaho.hari abitwa inzererezi barengana.umuntu aba inzererezi iwe gute ariko ?

Plz, biriya bigo bijyamo inzererezinko hari abus zikorerwamo mwabifunze ko ariyo nenge yonyine mbina yiyi Leta.

Umugabo w’i Ruhango cg Umugabo wo mu Ruhango?

Ubwose woe uvuga ngo yubatse ibyo batamuhereye uburenganzira uwaza iwawe yasanga uri ntamakemwa?

Ariko ubundi Ruhango ibamo umudayimoni?
Ubwo se Mayor uwo we ugira umwanya wo kwirirwa yiruka ku muturage amurenganya!!Yazateza akarere imbere ate ? Niyo mpamvu MBA mbona karagwingiye mu iterambere