Umugabo wa Teta Sandra ‘yakubise umukozi we wo mu rugo ajya mu bitaro’

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’Umunyarwandakazi, Teta Sandra, witwa Douglas Mayanja (Weasel Manizo) yakubise umukozi we wo mu rugo witwa Kaweesi Cyrus, amugira intere, ajyanwa mu bitaro.

Muri iki cyumweru, amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko Weasel yakubise uyu mukozi we wo mu rugo muri Uganda bakunze kwita Shamba Boy.

Mu kiganiro kuri NBS Uncut, nyina wa Kaweesi yavuze ngo ” Weasel yakubise umuhungu wanjye bikomeye ubwo yari yasinze. Habayeho ukutumvikana kuwa Mbere nijoro, ku mpamvu njye ntaramenya.”

Yakomeje agira ati ” Ndasaba umuryango wa ba Mayanja ko twavugana, bakavuza umuhungu wanjye kuko sinabasha kwishyura amafaranga twasabwe n’ibitaro.”

Uyu mubyeyi yavuze ko akeneye miliyoni eshanu z’amashilingi ya Uganda kuko yavunitse ukuguru ndetse akagira n’uruguma ku mutwe.

Ku ruhande rwa Weasel, kuwa Gatatu yashyize ifoto hanze avuga ko yari yagiye muri Kenya mu ntangiriro z’icyumweru. Ni ifoto yatumye benshi bahita baruca bakarumira, bibaza uko yaba yarakubise Kaweesi kandi yari yagiye muri Kenya.

Ni mu gihe abandi bibaza niba koko iyo foto yaba yarafashwe icyo gihe, nibabitaba ari uburyo bwo kujijisha.

Mu byumweru bibiri bishize, hari amakuru ko nanone Weasel yarwanye na King Saha ubwo bari i Makindye ahitwa Neverland.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

IBIVUGWA: Ingabo z’u Rwanda (RDF) zaba ziri kugirirwa ishyari rikomeye kubera akazi ziri gukora!!
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *