Umugabo wa Teta Sandra, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo yafashwe n’ikiniga, asuka amarira avuga ko abitewe no kuba uwo bahoze baririmbana, Mowzey Radio, atari ku rubyiniro mu gitaramo cya B2C cyabereye Jinja.
Weasel yasutse amarira ubwo yaririmbaga indirimbo we na Radio bafatanyije na B2C yitwa “Gutamiza”. Uyu muhanzi ati ” Iyo Radio aza kuba ari hano , yari kuba atewe ishema no kuba yaba ari gusangira ibi byishimo namwe.” VIDEWO: https://blizz.co.ug/9124/VIDEO-Weasel-Manizo-Breaks-Down-while-Performing-Gutujja-at-B2C-Concert-in-Jinja Weasel na Radio bahoze bagize itsinda rya Goodlyfe gusa bakomwe mu nkokora n’urupfu rwa Mowzey Radio.


