Umugabo wanjye aransuzugura, ntaba ashaka ko abantu bamenya ko ndi uwe, kandi twagera mu buriri akanyita cherie- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Imyaka 8 ishize mbana n’umugabo, dufitanye umwa w’imyaka 6 ariko igihe cyose ari mu bandi bagabo cyangwa mu muryango ntabwo aba ashaka ko bamenya ko ndi uwe.

Afite akazi akorera mu ntara, ataha muri weekend akandeba, bwacya agataha. Ikimbabaza ni uko atifuza ko umuryango umenya, yewe n’umwana twabyaranye ntabwo aba yifuza ko iwabo bamumenya.

N’ubwo tubana tutarasezeranye, mbona atankunda kuko imyaka 8 tumaranye mbona aba adasahaka ko yitwa umugabo wanjye mu ruhame, ngo indi miryango ibe yadutumira tujyane nka patron na madame.

Ikimbera urujijo ni uko tugera mu buriri akanyishimira, akanyita Cherie,… tukaganira byinshi dore ko tuba tutanaherukanye, ariko twagera mu ruhame akankwepa, rwose niyo twasohokanye ntabwo aba yifuza ko hari umuntu baziranye ubibona.

Si mpamya y’uko naba ndi umugore mubi, kuko hari n’abandi banyifuza cyane rwose, ariko njye nkakomera kuri ka kandi ko kwitwa umugore w’umugabo, mungire inama kuko hari n’igihe njya nkeka ko yaba afite undi mugore nkaba ntabizi.

Nkore iki? ese uyu mugabo ubu arankunda? Mbandikiye mbasaba

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *