Umugabo wanjye arikinisha, andisha umubiri nkarara nigaragura mu buriri mushaka cyane- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Maze imyaka ine nshakanye n’umugabo wanjye, dufitanye umwana umwe w’umukobwa, n’ubwo bimeze gutyo ntabwo nishima pe, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntabwo nishima nk’abandi.

Ni kenshi nakunze kubona ko umugabo wanjye aba adashishikajwe n’imibonano mpuzabitsina, gusa naje kumucunga nsanga hari n’igihe abyuka akajya kwikinisha kandi twari dupfumbatanye.

Nk’umuntu ufite umubiri, hari igihe mba numva mushaka cyane, iyo agerageje kuzuza inshingano, kurangiza kwe ntabwo kwamara umunora, arangiza vuba mu buryo bushoboka pe.

Njyewe naramwifatiye ansize mu buriri nijoro ajya muri salon kwikinisha. Yanze kumbwiza ukuri, ntiyifuza ko tuganira kuri iyi ngingo kandi nanjye ndababaye.

Abandi bagore bavuga uburyo barangiza mu gihe cy’imibonano ariko njyewe ibyo ntabyo nzi, umunota umwe kuri we uba uhagije. Ni ipfunwe kuri njye, ni agahinda kuri njye, ndara mu buriri nigaragura kubera kurishwa umubiri. Mungire inama, Nkore iki?

Mumbabarire nirinze kugaragaza imyirondoro yanjye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *