Umugabo wanjye namufashe yikinisha ahanze amaso amabuno ya murumuna wanjye- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Ibyambayeho ni agahomamunwa ariko byatumye nibaza cyane impamvu byabaye, nkanibaza ko atari ubwa mbere ahubwo ko naba ndi mu byago ntari mbizi.

Ubwo ninjiraga mu cyumba cyacu, nasanze umugabo wanjye yashyize telefoni imbere ye yahanjagaye yikinisha, uko nabibonye rwose yari ari mu yindi si kuko ninjiye mugera imbere atarambona ahubwo mbona yashinyirije bikomeye cyane.

Ndi umubyeyi w’umwana umwe, umugabo wanjye tumaranye imyaka ine tubana, aho dutuye ni mu ntara y’Amajyepfo, mu buzima busanzwe urugo rwacu rwari rutuje pe, ariko ibyo nabonye byanteye ubwoba.

Yankubise amaso akubitwa n’inkuba ndebye muri telefoni icyo yari ahanze amaso nsanga ni amafoto ya murumuna wanjye yagiye anyoherereza kuri watsapp, mbese amafoto agaragaza ibibero bye, amabuno mbese namwe murabyumva amafoto umuvandimwe wawe akoherereza mudaherukana, akugaragaza uburyo ameze neza.

Aya mafoto aba muri telefoni yanjye, ahubwo natunguwe n’uburyo yasubiye inyuma akayiyoherereza, kuko nanagize amakenga mbaza murumuna wanjye niba yaranayoherereje umugabo wanjye arampakanira. Gusa naje gusanga yaramugezeho avuye kuri telefoni yanjye.

Natunguwe, nibaza uburyo umugabo wanjye yaba yakinisha, icya kabiri ukuntu yikinisha ari mu ntekerezo yibonamo murumuna wanjye, ese bimufasha iki? Nta ngaruka byamugiraho se? ese urugo rwacu rwo? Uretse kwikinisha se byo ubu gusambana ntanca inyuma? Mbese ubu umutwe wambanye munini kubera ibitekerezo, gusa namweretse ko ntacyo bimbwiye ariko nihashira iminsi nzamuasaba tubiganireho nankundira.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *