Mbanje kwisegura bakunzi basomyi ba bwiza.com, kuko amazina yanjye ntabwo nayavuga, kuko byansenyera burundu nubwo bwose ruri ku manegeka.
Umugabo wa njye afite akazi ka Leta, arakora buri kwezi agahembwa, sha mu myaka tumaranye inshuro yahashye mu rugo ni nke pe, abana dufite ni bato ariko yaba imyenda, ibijyanye n’ishuri nubwo bakiri muri pirimeri byose ni njye bireba.
Ntahaha, ataha yasinze ahita aryama, kurya sinzi niba aba yariye mu kabari, kuko ava ku kazi ahitirayo, kugirango azarye mu rugo ni gake pe.
Njye namurekeye uburenganzira bwe, noneho musaba amahoro mu rugo kuko yajyaga anataha ankubita mbere nkimubaza aho amafaranga akorere aba yayashyize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sha aho muhereye uburengenzira, basomyi ba bwiza.com nababwira ko ubu mu rugo ari umunyamahoro, byose ntaba azi aho nabikuye, kuko ibyo ncuruza nibyo bitunze urugo.
No kugirango tuganire ku by’amabanga yo mu buriri, abakuru ubwo murabyumva, mufatirana muri wekendi mu gitondo cyangwa se iyo habonetse ka konji, kuko mba maze iminsi mukeneye ariko simubone, mwa bantu mwe rwose nabuze icyo nakora, mungire inama, kuko ndeba ejo h’urugo rwacu nkahabura.
Mungire inama murakoze kandi turabakunda cyane!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


