Nitwa Kevine, ndi umugore w’imyaka 27 y’amavuko. Umugabo wanjy tubyaranye rimwe ariko ntakinyizera kubera aherutse kumbonana n’undi mugabo ahantu hihrereye.
Nakundanye n’umusore tukiga mu mashuri yisumbuye ariko nyuma aza kujya muri Amerika dutandukana gutyo. Mu minsi ishize nibwo yagarutse aje kwereka umuryango we umugore n’abana ubwo nabacagaho mvuye ku kazi biba ngombwa ko njya kubasuhuza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Birumvikana ko nicaye gato tuganira n’abandi bose ariko ariko ndi kubara amasaha kuko bwari bumaze kwira.
Ubwo nasezeraga, uyu mugabo yansabye ko yampa rifuti akangeza hafi y’iwanjy kuko nari natinze kandi koko byari na ngombwa. Ingorane zavutse ubwo navaga mu modoka ngeze aho njya ngakubitana n’umugabo wanjye ndi kuyishobokamo.
Nanjy ubwanjye umutima wahise umvamoa riko ntekereza ko ndi bumutekerereze uko byagenze. Gusa kugeza ubu, hashize ibyumweru 2 tutavugana none ndumva umutima wanjy wenda guturika none mumfashe.
Nubwo nta cyo twakoze, biragoye kubyemeza umugabo wanjye kuko we akeka ko nari ndi kumuca inyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu by’ukuri ndamukunda kandi nzi neza ko na we ankunda ariko kuva yambonana n’uwo mugabo ntarongera kuryama andeba none byanyobeye. Nimungire inama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


