Umugabo wanjye yantaye mu buriri ambeshya ko agiye koga mufatira muri dushi asambana n’umukozi

Sangiza iyi nkuru

Mbere ya byose mbanje kubasuhuza nabagisha inama ku bw’ikibazo nagiranye n’umugabo wanjye wantaye mu buriri ambeshya ko agiye koga, nkaza kumusanga mu bwogero (douche) arimo gusambana n’umukobwa udukorera mu rugo, aho dutuye mu karere ka Nyarugenge.

Ubwo twageraga mu buriri ahagana saa yine n’igice z’ijoro, nibwo yatangiye kumbwira ko yumva ashyushye cyane ndetse ko ashaka kubanza koga, ako kanya nahise mbwira uwo mukozi gushyira amazi muri dushi.

Ubwo yari amaze kuyagezayo nibwo umugabo yabyutse yambaye isume ajya koga, akimara kugenda hari umugabo w’inshuti yacu wahise amuhamagara kuri telefoni, amuhamagara nka gatanu, ivaho yongera asubizaho, yohereza n’ubutumwa.

Nageze aho mbona ko amushaka cyane nsohokana telefoni nyimushyiriye muri dushi ngira ngo wenda bavugane, kuko nabonaga amukeneye cyane anohereza sms ko amukeneye byihutirwa.

Ubwo nkigera ku muryango wa dushi nibwo numvise byakomeyemo imbere. Nahise nkingura urugi mbatunguye, nsanga bahanishije, mbese ubwo si nabona uko mbara iyo nkuru yo muri ako kanya, uko nabasanze, nibyo bakoraga, n’uburyo babikoragamo, kuko ni agahomamunwa.

Sinitaye ku kureba niba barakoreshaga agakingirizo, mbese agahinda kari kagiye gutuma mpita njya kwiyahura kubera agahinda, nibajije byinshi nkabura igisubizo. Nibaza impamvu yanteye mu buriri akajya gusambanya umukozi.

Nkigera mu buriri, umugabo yagarutse anyuka inabi, ngo byose ni njyewe nyirabayazana, mbese anshinza amakosa nanjye ntabasha kubara. Mbese andusha uburakari, ngo igihe cyose nzashaka kumutorera umuryango ko na we azavuga ububi bwanjye nabumubaza akazana ibindi, mbese nabuze icyo nkora.

Gusa bwakeye umukozi mwirukana, umugabo we tumaze iminsi itatu nta we uvugisha undi, ku buriri byo murabyumva nta wahindukirira undi, kuko njyewe ndumva narahise muhurwa.

Mu myaka twari tumaranye igera muri 6, tukaba dufitemo umwana umwe, nibwo bwa mbere mufashe asambana, ariko ku bwanjye naketse ko yari asanzwe abikora ahubwo ari ya minsi y’igisambo iba ibaze. Mungire inama, nkore iki koko?

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *