Habaye agahinda gakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko umugabo wari ugiye kurushinga, David McCarty w’imyaka 59, apfanye n’abakobwa batatu mu mpanuka ikomeye ya helicopter yabaye ku munsi nyirizina yari ategerejweho ubukwe bwe.
Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Telegraph Canyon hafi ya Superior muri Leta ya Arizona, aho McCarty yari atwaye helicopter ye bwite yo mu bwoko bwa MD 369FF, atwaye bamwe mu bo mu muryango bagiye kwifatanya na we mu byishimo by’ubukwe.
Abapfuye muri iyo mpanuka ni Rachel McCarty w’imyaka 23, Faith McCarty w’imyaka 21 bari bashiki be, ndetse na Katelyn Heideman w’imyaka 22, wari mubyara wabo akaba n’umwuzukuru wa McCarty. Bose bitabye Imana aho impanuka yabereye.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, saa 11:00 za mu gitondo, helicopter yagonze umugozi w’imikino wo mu kirere wari warashyizwe hagati y’imisozi, bituma amapine yo hejuru yangirika, indege igwa mu kiyaga.
Kubera ko aho impanuka yabereye hari kure kandi hahanamye, itsinda ry’ubutabazi ryabanje kugorwa no kuhagera, riyemeza kugenda n’amaguru. Bageze aho impanuka yabereye ahagana saa 5:00 z’umugoroba, basanga helicopter yangiritse bikomeye. Nyuma y’aho, inzego za polisi zatangaje ko abo bose bane bapfuye, babitangaza ku mugoroba w’uwo munsi.
Abapfuye bakomokaga muri Leta ya Oregon, bari baje muri Arizona kwizihiza impera z’icyumweru cyari kigenewe umuryango n’ubukwe. Ibi byabaye amasaha make mbere y’uko David McCarty ashyingiranwa n’umukunzi we Joelleen Linstrom.
Abatangabuhamya bavuze ko babonye amapine ya helicopter atandukana n’indege mbere y’uko igwa hasi.




