Umugabo wifuzaga ubukire yategetswe na pasiteri kumara imyaka ibiri anywa inkari z’umugore we

Sangiza iyi nkuru

Umugabo usanzwe afite umugore yahishuye uburyo yogejwe mu bwonko n’umupasiteri yagejejeho icyifuzo cye cy’uko akeneye ubukire na we amushyira ku kigeragezo cyo kumara imyaka ibiri anywa inkari z’umugore we.

Ubu buhamya bw’uyu mugabo yabucishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akavuga ko ibyo pasiteri yamusabye yasanze birenze ubwonko bwe. Gusa akaba ababazwa n’uko yaje no gusanga pasiteri yaranaryamanye n’umugore we.

Uyu mugabo ikinyamakuru Afrikamag.com dukesha iyi nkuru kitigeze kivuga amazina, yagize ati “Ndifuza kwica pasiteri wanjye ku bwo kunsaza imyaka ibiri yose. Nabaye umusazi ndetse n’ikigoryi, buri gitondo natakaga umugore wanjye nk’ikigoryi.

Ariko ubwo urabizi, namaze imyaka ibiri nywa inkari z’umugore wanjye bitewe n’uko nashakaga ubukire kandi nkora mu ruganda rw’amavuta.

Pasiteri yambujije gukora ku mugore wanjye, ahubwo antegeka kuzajya nywa inkari ze buri gitondo ntengereje ko Imana izandamburaho ibiganza nkabona ubukire, nabibwiye umugore wanjye ni uko twese tubyemeranyaho.

Ntabwo nakoranaga n’umugore wanjye imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka ibiri, buri gitondo nanywaga inkari ze maze tugasenga cyane nk’amazi y’umugisha. Nyuma naje kumenya ko pasiteri yaryamanaga n’umugore wanjye ari nayo mpamvu yambuzaga kumukoraho.

Nabimenye mu kwezi gushize ubwo umugore wa pasiteri yabacakiraga bari mu nzu basambana, mu maso yanjye nahise mbonamo ikintu kidasanzwe, byankoze ku mutima mpitamo kubishyira ku Karubanda.

Bagabo mwitondere abapasiteri n’abagore banyu,na nubu ndakireba mu ndorerwamo nkiseka, Njyewe ubwanjye nanyoye inkari z’umugore imyaka, Mana hana ubukene kuko bwangiza imitekerereze yanyu”.

Uyu mugabo aribaza niba wanywa inkari z’umugore ku bw’umwuka wera agasama kandi muri iyo myaka nta mibonano mpuzabitsina mwakoze, aha niho ahera anavuga ko yatunguwe no kubona umugore we atwite akabeshywa ko byabaye ku bw’ibitangaza, agahera aha avuga ko yari yarogejwe mu bwoko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *