Muri Kenya, umugabo yatanze ubusabe mu rukiko ku itariki ya 26 Nzeri asaba ko abakristu bemererwa gushaka abagore benshi. Bonface Koimburi Ndura w’imyaka 78 y’amavuko arasaba ko hahindurwa amategeko agenga ishyingirwa. Itegeko ryemera gushaka abagore barenze umwe ryemejwe mu 2014 muri Kenya. Ibi byemerewe ariko abagishyingiranwa mu buryo bwa gakondo n’Abayisilamu ariko ntibireba Abalayiki, Abahindu n’Abakristu .
Bonface Koimburi Ndura rero asanga iri tegeko ry’ishyingirwa “ridakurikiza itegeko nshinga” kuko ridakoreshwa kimwe ku baturage bose. Yasabye rero ubwisanzure w’idini. Ku bwe, abakristo bamwe babona ko kugira abagore benshi byemewe kubera ko binavugwa muri Bibiliya.
Ubu busabe rero ngo bushobora gutangiza impaka zikomeye muri Kenya, igihugu cyiganjemo Abakristu nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Mu kiganiro cyatanzwe muri Nyakanga n’ikigo gishinzwe amakuru ya gikristo, Arkiyepiskopi Maurice Muhatia Katumba yibukije ubwitange bwe mu kurwanya ubuharike. We ubwe nk’umuhungu wari ifite se ufite abagore babiri, akaba na perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika yo muri Kenya avuga ko ashaka kurengera “isakramentu ry’ubukwe”.
Audrey Mugeni, impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore washinze umuryango Counting Femicides in Kenya, yagize ati: “gushaka umugore umwe bihora bishidikanywaho none uyu munsi, turavuga ku gushaka abagore benshi. Ikibazo gikomeye ni ni gute itegeko ku ishyingiranwa rirengera abagore mu buharike”
Muri verisiyo yayo ya mbere, itegeko ryateganyaga ko bishoboka ko umugore, mu rushako rwe, yakwanga ko umugabo we ashaka undi mugore (akaba ari we wemerera umugabo gushaka undi), ariko iyi ngingo yakuwemo n’abadepite.


