Umugabo witwa Muhima Michel utuye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cy’uyu wa 13 Ukuboza 2021 yasanze umugore we Akayezu Odette bashyingiwe vuba aryamanye n’undi bivugwa ko ari Enjenyeri mu bwubatsi witwa Simeon, haduka igisa n’imirwano.
Muhima mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru yatangaje uko byagenze ngo afatire bombi mu buriri bwe.
Ati: “Hari nko mu masaa tanu z’ijoro, ntaragera mu rugo umugore ahita ambwira ngo nushake usubireyo, kuko nuza turaserera, urugo rwacu ntabwo ari lodge. Ndavuga nti ese turaserera, hari ikintu twaba dupfa ku buryo duserera? Ariko kubera uburenganzira abagore bahabwa muri iki gihe, ndavuga ngo ubwo umugore avuze kuriya, ashobora kuba ari za nzoga anyway yasinze, cyangwa se hari ibindi yishingikirije, ariko reka njye ntange amahoro, nkata imodoka nsubirayo, njya gucumbika.”
Muhima ariko yavuze ko n’ubwo yari yacumbitse, ku mutima yari afite amakenga, yiyemeza kuzindukira mu rugo kare kare kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021, akamenya icyo umugore amuhisha.
Muri iki gitondo yahageze, asanga mu nzu harimo inkweto z’umugabo ariko icyumba baryamamo gifunze, arakomanga yumva harimo umugabo, ahamagara abaturanyi n’abashinzwe umutekano, bakomeje mu cyumba basanga Akayezu aryamanye n’undi mugabo witwa Simeon bivugwa ko bigeze gukundanaho mbere y’uko bo bashyingirwa, ni bwo uwaciwe inyuma yatangiye kurwanya uyu mugabo.
Muhima avuga ko Simeon yashatse kumusenyera urugo kuva kera, kuko ngo yaganiraga n’umugore we kenshi, hakaba n’ubwo amusohokanye ariko bikamugora kubafatira mu cyuho. Ati: “Mu by’ukuri uyu mugabo yashatse kunsenyera kuva kera ariko abigezeho kuri finale ubu ngubu.”
Simeon asohoka mu cyumba, yabajijwe impamvu yararanye n’umugore w’undi, asobanura ko yari amuzaniye umuti, birangira aharaye. Naho mu gihe hibazwa impamvu yaciye inyuma umugabo bashyingiwe vuba, Akayezu yasubije ko ubukwe bakoze abufata nk’umunsi w’isabukuru y’amavuko. Ati: “Biriya mbifata nka anniversaire yabaye, ni anniversaire! Ateka imitwe gusa, sha! Abagabo b’i Kigali, abesikoro gusa. Njye mfite uburenganzira bwo kugendana n’abantu numva nshaka kuko ndi mu gihugu cy’amahoro. Si byo? Ntabwo ndi umusazi ukora ibyo ntatekereje.”
Abapolisi barimo Komanda wa Sitasiyo ya Jabana bageze muri uru rugo, batwara Akayezu na Simeon babacungiye umutekano. Muhima we avuga ko ibye n’umugore we byarangiye ubwo yabafatiraga mu cyuho.

10 Responses
Umugabo yafatiye mu buriri umugore we bashyingiwe vuba aryamanye n’undi mugabo
Birakaze muri iyi minsi rwose ,gatanya uyu mugabo ayibonye muburyo bworoshye kabisa

Abarongoye bararongoye. Naho iby’ubu bisa no kwizirikaho igisasu wagira amahirwe cyigapfuba ntigiturike.
Gusa,Ndashimira uyu MUHIMA wemeye ko itangazamakuru ribishyira k’umugaragaro. Gusa,mbabariye abakobwa bacyibyiruka. Kuko abenshi babakojeje isoni kuburyo abasore basa n’abazikuramo kurongora abanyarwandakazi!

Birababaje cyane.Umugore ukirongorwa?Gusa ubusambanyi bureze kandi kuva muntu yaremwa.Ntabwo abantu babufata nk’icyaha.Ngo baba bari mu munyenga w’urukundo!!!

Ririya jisho umugeni yarebaga umugabo ubwo yamwambikaga impeta ntacyo rikubwira?

Umugore nkuriya arutwa nuwigumiye kwase na nyina nubwo abarumbiye