Umugabo umwe wo muri Nigeria avuga ko yagiye mu bukwe kuwa Gatandatu tariki 8 Ukuboza ariko umusore bikaba ngombwa ko ashyingiranwa n’uwo bahoze bakundana bitewe n’uko umugeni we yageze mu rusengero, agakuramo ake karenge. Icyateye uyu mukobwa kwiruka agahunga nk’uko talkof naija ibitangaza, ni uko uyu mugeni atari we umusore yari yarasabye mu bukwe bwa gakondo. Uwari wabutashye ati ” Nabonye ibintu nka bimwe njya mbona kuri za televiziyo. Umugeni wasabwe ubwo habaga ubukwe gakondo si we wazanwe mu rusengero. Umusore yahise abimenya, umukobwa bimwanga mu nda ahita yiruka.” Uyu mubarankuru avuga ko kubera ko ubukwe bwari ubw’abantu bo mu bwami gakondo muri icyo gihugu, abari aho ” basabye umusore gushaka umwe mu bakobwa bakundanaga akaba ari we abana na we ariko ibirori ntibipfe.” Mu cyumweru kimwe ubundi bukwe bwari bwamaze gutegurwa ndetse burataha.


