Umugabo yakangaranyije abashinzwe kurinda Perezida Kenyatta ubwo yamusatiraga

Sangiza iyi nkuru

Abashinzwe umutekano wa Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Kane bahatiwe gukumira umucengezi wagerageje kumusatira mu birori byo gutangiza icyambu cyo mu mujyi wa Lamu.

Ibyabaye byafashwe igice no kuri televiziyo byabaye mu gihe Perezida yafataga ijambo, hashize akanya nyuma yo gutangiza icyambu gishya cya Kenya muri Lamu.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yabonywe n’urubuga rwa Nairobi News dukesha iyi nkuru, ngo uyu muntu wasaga nk’uwihishahisha yarabutswe n’umwe mu bashinzwe kurinda Perezida Kenyatta waje guhatirwa kuva ku mwanya yari arimo inyuma ya shebuja kugira ngo ahure n’uwo muntu.

Perezida yahagaritse ijambo rye amasegonda ndetse asubira inyuma gato yirinda kwegerana n’uwo mugabo wasaga nk’ushaka kumusatira.

Icyo gihe, abandi bashinzwe umutekano bambaye imyenda ya gisivili bagaragara bakikije perezida bamurinze bikomeye.

Nyuma y’akanya gato ikibazo kimaze gukemuka, Perezida Kenyatta yakomeje ijambo rye abanje kwisegura ku bari bateraniye aho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *