Polisi yo muri Leta ya Hawaii yafashe umuganga witwa Gerhardt Konig w’imyaka 46 akurikiranyweho kugerageza kwica umugore we, Arielle Konig nyuma yo kumutera intosho mu mutwe no kugerageza kumuta ku kayira ngo ahapfire.
Nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano, ibi byabereye ku musozi wa Nuuanu Pali Lookout aho uyu mugabo yaba yararakaye kubera ko umugore we yanze gufata ifoto bari kumwe.
Amakuru avuga ko Konig yakubise umugore we inshuro nyinshi, amutera intosho mu mutwe ndetse akanagerageza kumutera inshinge ebyiri nubwo hatagaragajwe niba zari zirimo imiti.
Uyu muganga ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashwe n’abapolisi ba Honolulu nyuma y’igihe gito abacitse. Mu gitondo cyo kuwa Mbere, polisi yari yamaze gushyira hanze itangazo risaba ubufasha bwo kumushakisha, imushinja kugerageza kwica umugore we.
Arielle Konig yajyanywe mu bitaro aho ari kuvurirwa ibikomere bikomeye ku mutwe no mu maso.
Ibikorwa by’iperereza ku cyatumye akora ibi birakomeje ndetse ashobora gukurikiranwaho icyaha gikomeye cyo kugerageza kwica.


