Mugabo wo muri Zealand usanzwe azwiho umwuga wo korora inzuki, aherutse guca agahigo ko kwicara ku muzinga w’inzuki upfunduye amasegonda 30 yakuyemo ipatalo.
Jamie Grainger w’imyaka 27 atuye mu gace ka Tauranga muri New Zealand, akaba yatsindiye intego yo kwicara ku muzinga w’inzuki ufunguye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo ngo wari wabuze amafaranga yo kwishyura inzu yahawe amahirwe yo kuba yabona amafaranga yari akeneye ari uko atsinze intego ariko bitewe no kuba nta yandi mahitamo yari afite agahitamo gushinyiriza akabikora.
Yagize ati”Byaryanaga kurusha uko mubyumva ariko nagombaga kubikora.”
Amakuru bwiza.com yakuye ku bitangazamakuru bitandukanye avuga ko uyu mugabo waje guhabwa Amayero 550 nyuma yo gutsinda ikizamini, yavuze ko inzuki zamuriye ariko akagerageza kwihangana amasegonda 30 agashira bitewe no kuba hari icyo yashakaga kandi akaba yagombaga kukigeraho.
Yavuze ko yageze iwe agatekerereza umugore we ibyamubayeho yanabona uko yabyimbye ikibuno akamuseka ariko nyuma akamugarikira ndetse akanamufasha kubona uko yakira imbori z’inzuki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jamie Grainger yavuze ko mu masegonda 30 gusa, inzuki zisaga 1000 zari zimaze kumuruma ku kibuno ariko ko nyuma yaje kumera neza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


