Noheli nziza mwe mwese nkunda kandi nishimira, ibitekerezo byanyu n’inama mudahwema guha abari mu bibazo.
Njyewe ndi umudamu, Ntuye mu murenge wa Nyamirambo, Kigali city nkaba ndi umudamu ubyaye kabiri. Mfite akazi keza, umugabo wanjye na we ni uko.
Dore ikinteye kugisha inama, umugabo wanjye naramutunguye nti urihe ngo nze ungurire ka burusheti, yambwiye aho musanga ngezeyo nsanga ari wenyine ariko nkabona ahuzagurika cyane ku buryo nyuma naje kubona ko hari undi bari kumwe akabanza kunyihisha.
Ubwo yambwiye ko yanshyirishirijeho inkoko, mu kanya gato baba barayizanye dutangira kurya izo nyama; yariyeho akanyama gato arangije ahaguruka akanda kuri telefone arenga ashyize ku gutwi telefoni nkuhamagara.
Inkoko narariye iminota 10 irashira mbona umugabo ntagaruka, hashize nka 15min ndamuhamagara ahita ayikupa, hashize 30min nongeye nsanga yayifunze.
Ubwo za nyama z’inkoko nariye izo nshoboye ndangije ndazenguruka hose ndamubura nibwo nabajije zamu arangije ambwira ko bitoroshye ariko ko yamfasha kumubona ngo abaye akiri muri iyo nyubako.
Umuzamu namwemereye 2000Frs maze arazenguruka agaruka antungira agatoki muri lodge ati ‘nimero 3’ mu byukuri ntacyo atari ambwiye mpita mwishyura nganayo.
Naragiye ndahicara ntega amatwi nitonze numva ijwi niwe koko, ibyo bakoraga byose mbyumva ariko umugore bari kumwe ntamuzi.
Narahatinze nyuma baza gusohoka bansanga imbere y’umuryango bose bagwa mu kantu, nkubise amaso icyo gishongore cy’umugore basambanaga abizi ko ndi hafi aho numva mbuze imbaraga mpita nicara aho ku kabaraza ndarira. Nabuze imbaraga nari niteguye gukora akantu aho.
Ubwo umugore yarakomeje sinzi aho yahise ajya ariko isura ye ndayibuka, n’uko n’umugabo wanjye anta aho gusa ambwiye ngo ‘sinari nzi biba uku’.
Yaragiye yicara mu mudoka telefoni ayisubizaho arangiye anyandikira message ngo dutahe, ndamureka. Naraje mucaho ndangije nanga kwinjira mu modoka mpita mfata moto ndataha aza ahansanga.
Yararyanye ndaryama, hashize iminsi 9 ntawavugisha undi, umutima wanjye uraremerewe pe, tumaranye imyaka 7 ariko nta n’undi mugabo nari natekereza kuba naryamana na we ariko we yabikoze. Ndababaye bikomeye pe! mungire inama rwose!

12 Responses
Umugabo yantaye ku nyama z’Inkoko twasangiraga mufata arimo gusambana n’igikwerere cy’umugore- Nkore iki?
Icumu rikurwa n’irindi.Agakoko kavurwa n’akandi.Nawe shaka umugabo w’inshuti.Akujyane hahandi agutunganye.Muhuze urugwiro.Uzavayo birangiye.Hari umugani baca uvuga ngo inzigo y’intuza ihozwa indi!Ntakagusuzugure.

Maman mwiza nukuri ihangane,kdi niba udasenga wige gusenga usengere rudasubwa wawe azahinduka humura,ikindi umusabe komwaganira nta mujinya ufite umubaze ikitagenda gituma aguca inyuma.murakoze.

Madamu buriya haricyo wakora ntazongere kuguca inyuma.ibintu nubigira intambara bizakugora,kandi nubyoroshya uzahora wishimye.icara muganire,umubabarire burundu kandi umukunde nawe azabona ko afite umugore w’igitangaza ubasha kubabarira.nzi beza ko atamukunda kukurusha.gusa nawe wisuzume harigihe usanga urikumufata nibi kandi akurongora ngo yishime anaruhuke.

Niwanga kubabarira azakomeza ageyo bamutware Abana bawe babeho nabi.
wagize ngo icyo yamuhaye kiruta icyawe?icyo akurusha ni utugambo twiza.
ntugatume indaya igutwara umugabo waba wisuzuguje kdi usobanutse niwanga nawe nyuma uzaba indaya bajye bigwa bagukiniraho.(umenye ko nta gakungu kamara kabiri

Komera mugore mwiza. Igihe turimwo nicyo gihe cyo kuba abanyabwenge. Kuko umwanzi arahiga ingo zose ngo zisenyuke. za divorce uri kumva. Ingo nyinshi zuzuyemwo agahinda, ishavu n’intimba zidashira. Gusa wowe haguruka ukenyere ntugire icyo wishinja kuko si urwumwe haranira kurwaza umugabo wawe kuko icyo nicyorezo kimaze gufata imiryango myishi. Ba intwari, pfukama ntucike intege ubundi usenge kuko niho hazaboneka intzinzi. Urugamba ni urwawe, uceceke urwane utuje ugije inama Imana kandi ukomeze ubuzima bwawe wishimye ishakemwo imbaraga kandi uharanire kurushaho kuba mwiza. Courage mu gusenga Imana izaguha imbaraga.