Umugabo yibye amaturo bamucakira ayacikanye

Sangiza iyi nkuru

Kingsly ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos yatawe muri yombi aho ashinjwa kwiba amaturo y’aho yasengeraga muri Saint Peter’s Catholic Church.
Nk’uko byari bimenyerewe ko muri urwo rusengero habaho misa buri gitondo, ngo uyu musore nawe ku wa kabiri taliki 1 werurwe 2016 nibwo yazindutse yerekekeza kuri urwo rusengero,asangayo abandi bahageze kare barasenga.
Nyuma misa ihumuje haje gusigara abashinzwe kuramya no guhimbaza maze uwo musore nawe abasigaramo ariko yitwaye nk’aho yateguye amasengesho ye y’umwihariko ntihagira umwitaho.
bwiza
Mu gihe abandi bari barimo kwitegura ngo batahe, Kingsly yagiye bucece aho amaturo abikwa, aterura agasanduku bibitsemo asohoka mu rusengero.
Akimara gusohoka umwe mu bashinjwe umutekano yamukubise amaso aramuhagarika, bamusatse bamusangana amafaranga akoreshwa muri Nigeria asaga 5000, asaga 19000frw ahita agezwa kuri Polisi
Ikinyamakuru mirror dukesha iyi nkuru, kivuga ko Umugore we acyumva ko umugabo we yatawe muri yombi, yahise agera kuri iyo sitasiyo ya Polisi mu gace ka Ejigbo aboneraho ku mushinja ko asanzwe agira imyitwarire igayitse harimo no kumukubita kandi anatwite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *