Umugabo yishe umwana we amwokeje amuziza kwituma mu buriri

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu Ntara y’Akagera ikurikiranye umugabo witwa Juma Daniel ku bwo kwica umwana we w’imyaka ibiri, Bahati Juma amuziza kwituma mu buriri.

Ibi byabereye mu gace kitwa Rubanga muri Keza ho mu Karere ka Ngara.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Akagera, Revocatus Malimi avuga ko iperereza bakoze ryerekana ko uyu mugabo ari we wareraga uwo mwana nyuma yo gutandukana n’umugore we kandi ko yakoze iki cyaha kuwa 27 Ukuboza 2019, yararanye n’undi mugore witwa Emilian Juma ubwo uyu mwana yitumaga mu buriri.

Ati ” Umwana amaze kwituma mu buriri, Se yamutwikishije ikintu gifite ubugi gishyushye. Yagiye akimupfuma ahantu hatandukanye nko ku kibuno ndetse anakinjiza mu kibuno. Ibi byateye umwana ibikomere bikomeye cyane.”

Uyu muyobozi wa Polisi avuga ko uyu mugabo yagize ibanga ibyo yakoreye umwana we.

Ati ” Uretse kuba yaramukoreye ibyo, yaramuhishe mu nzu akomeza kumvura akoresheje imiti ya gakondo. Abonye umwana arembye, yahise atoroka.”

Avuga ko ikibazo cy’uyu mwana cyamenyakanye ubwo abaturanyi bumvaga atabaza asaba ubufasha, bakabimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ikinyamakuru Mtanzania gitangaza ko uyu mwana yaje gupfa ubwo yari agejejwa kwa muganga kuwa 14 Mutarama kubera ibyo yakorewe na Se.

Polisi ivuga ko Se w’uyu mwana yafashwe kandi ko azagezwa imbere y’ubutabera. Isaba abaturage kudahora abana amakimbirane aba ari hagati y’ababyeyi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *