Umugambi ubushinjacyaha bwatumwe ni uwo kuturimburira mu gihugu cya gereza — Ntirutwa

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeye gusaba urukiko indi minsi 30 yo gukomeza gufunga by’agateganyo abayoboke ba FDU-Inkingi bakurikiranweho ibyaha birimo kurema no gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi. Abaregwa bo bakaba bashinja ubushinjacyaha gukorera ishyaka riri ku butegetsi.

Abaregwa bose uko ari batatu;Theophile Ntirutwa, ukuriye FDU-Inkingi mu Mujyi wa Kigali, Venant Abayisenga ukuriye FDU muri Rubavu, na Athanase Kanyarukiko, nibo bagaragaye imbere y’umucamanza kuri uyu wa gatatu, itariki 29 Ugushyingo 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mbere y’uko ubushinjacyaha busobanurira urukiko impamvu busaba kongera iminsi y’igifungo cy’agateganyo, umwunganizi wabo, Me gatera Gashabana yabanje kugaragaza inzitizi zisaba gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha.

Ashingiye ku ngingo z’amategeko, Me Gashabana yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwatinze gutanga imyanzuro igaragaza impamvu busaba kongera iminsi y’igifungo cy’agateganyo, avuga ko icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo ku baregwa kimara ukwezi habariwemo umunsi cyafatiweho, akavuga ko iyo igihe kirangiye dosiye idashyikirijwe urukiko ufunzwe by’agateganyo agomba kurekurwaagakurikiranwa ari hanze.

Kuwa 20 Ukwakira nibwo icyemezo cyo gufunga by’agateganyo abashinjwa cyafashwe, kirangira ku itariki 20 Ugushyingo 2017. Me gashabana akaba yavuze ko mbere y’uko icyemezo kirangira yagiye mu bwanditsi bw’urukiko, agasanga ubushinjacyaha butarasabye kongera iminsi y’igifungo.

Akaba yakomeje avuga ko mu buryo butunguranye ubushinjacyaha bwatanze ikirego kuwa 21 Ugushyingo, asaba urukiko gusuzuma niba amategeko yarubahirijwe maze rugategeka ko abashinjwa bahita barekurwa bakaburana bari hanze.

Ku ruhande rwabwo, ubushinjacyaha bwasobanuye ko bwasabye kongera igihe cy’igifungo cy’agateganyo mu gihe giteganywa n’amategeko, aho bwavuze ko ku itariki ya 20 Ugushyingo ari bwo bwareze busaba kongera ifunga ry’agateganyo, bukomeza buvuga ko n’iyo haba harabayeho kurenza iminsi nubwo butabyemera, hashingiwe ku buremere bw’ibyaha abaregwa bakurikiranweho bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Umwunganizi w’abaregwa akaba yahise avuga ko ubushinjacyaha bwashyize umukono ku nyandiko y’ikirego ku itariki 20 Ugushyingo, ariko bukakigeza ku rukiko kuwa 21 Ugushyingo byarataye igihe.

Nyuma yo kubisuzuma, urukiko rwanzuye ko ubushinjacyaha bwaregeye ku gihe butesha agaciro inzitizi z’uwunganira abaregwa, runategeka ko urubanza rukomeza.

Ibi ntibyashimishije abaregwa, maze umwunganizi wabo abwira urukiko ko icyemezo rwafashe batakishimiye kandi bazakijuririra umunsi umucamanza azafataho umwanzuro.

Mu gusobanura impamvu busaba kongera iminsi y’igifungo cy’agateganyo, ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ukwezi bafungiwe ibyaha by’ubugome byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, iperereza bubakoraho ritarangiye.

Bukaba bwasobanuye ko bugishakisha amakuru hanze y’igihugu mu mitwe y’iterabwoba abaregwa bakoranaga na yo kandi ko bukigenzura ubutumwa bugufi abaregwa bandikiranaga kuri telephone n’abari hanze y’igihugu.

Abaregwa bahawe ijambo maze Abayisenga wabimburiye abandi abwira urukiko ko gukomeza kumufunga byaba ari ukumubabariza ubusa atazi icyo azira, avuga ko yumva nta perereza ubushinjacyaha bukimukoraho kuko ngo bwavuze ko bwatangiye kumviriza telephone zabo muri Kamena uyu mwaka, bityo ngo hakaba nta butumwa buziriho batabonye.

Yakomeje abwira urukiko ko nta cyaha yigeze akora mu buryo bwose, ko icyo ubushinjacyaha bugamije ari ugufunga cyangwa gukuraho buri wese ubarizwa muri FDU-Inkingi.

Ku iperereza ubushinjacyaha buvuga ko bugikora ku baba hanze, Abayisenga yavuze ko kuva yabaho atararenga imbibe z’u Rwanda kandi ko mu byangombwa yatunze hatarimo impapuro z’inzira, ndetse ngo nta na nimero za telephone z’ababa hanze agira.

Yboneyeho gusaba urukiko kurenganurwa kuko asanga ngo we na bagenzi be bakomeje kurenganira mu nkiko z’u Rwanda.

Naho mugenzi we Ntirutwa, yavuze ko ishyaka FDU ari ishyaka rikorera mu Rwanda ridakorera mu mahanga kandi ko bafunzwe nk’abayobozi baryo bafatiwe mu Rwanda. Akaba asanga ngo ubusobanuro bw’ubushinjacyaha ari uburyo ishyaka FPR riri ku butegetsi ribucishamo mu rwego rwo gukandamiza abayoboke ba FDU, akavuga ko ubushinjacyaha butagaragaza icyo bumaze kugera mu minsi 30 bamaze bafunze.

Mu mvugo ikakaye nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga, uyu akaba yagize ati: “Umugambi ubushinjacyaha bwatumwe ni uwo kuturimburira mu gihugu cya gereza.”

Aya magambo akaba yatunguye abari mu rukiko batangira kurebana nk’abatunguwe, maze akomeza asaba urukiko ko niba bishoboka rwatanga ubutabera urubanza rukaburanishwa mu mizi.

Athanase Kanyarukiko we wiburanira nawe yavuze ko kuva yabaho atararenga u Rwanda kandi ntawe yigeze avugana na we wo hanze. Yavuze ko adashobora kugirira nabi ubutegetsi buriho kandi ari umurwanashyaka wa FPR.

Me Gashabana asubiranye ijambo yabwiye ubushinjacyaha ko butazi icyo burega abo yunganira, avuga ko bubarega icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi nyamara bitagaragara muri dosiye asanga ikwiye guteshwa agaciro.

Uwitwa Ntirutwa asubiranye ijambo nawe yavuze ko ubushinjacyaha busigaye bubaregana n’abarwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi kandi batavuga rumwe naryo. Ibi ngo akaba asanga ari ukuyobya uburari mu mugambi wo gushaka ibimenyetso bidafashe.

Ubushinjacyaha bukaba bwahise buvuga ko butari kuburana iby’amashyaka ahubwo bubarana ibyaha bukurikiranyeho abaregwa. Bwashimangiye ko kugira ishyaka buri muntu yabarizwamo bitagize icyaha kandi ko budahagarariye mu rubanza ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Aba bantu uko ari batatu barimo babiri b’abayobozi ba FDU-Inkingi, baregwa ibyaha by’ubugome byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho. Aba bakaba biyongera ku bandi barwanashyaka 7 ba FDU-Inkingi barimo Visi perezida wa Mbere, Boniface Twagirimana n’abo bareganwa.

Biteganyijwe ko urukiko ruzafata icyemezo ku kurekura cyangwa gukomeza gufunga abaregwa by’agateganyo kuwa 05 Ukuboza 2017.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *