Koreya ya Ruguru yatangaje ko ihangayikishijwe n’uko Leta zunze ubumwe za Amerika irimo gutegurana umugambi na Koreya y’Epfo wo kwica perezida wabo, Kim Jong-un .
Nk’uko bitangazwa na BBC, ngo Leta ya Pyongyang yavuze ko ihangayikishijwe n’uwo mugambi, ko umutwe w’iterabwoba uterwa inkunga n’ikigo cya Amerika gishinzwe iperereza (CIA) hamwe n’icya Koreya y’Epfo, bafite umugambi wo kwica bwana Kim bakoresheje uburozi cyangwa izindi nzira zishoboka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta ya Koreya ya Ruguru yatahuye aya makuru ko ubwo burozi bwagombaga kumara amezi hagati ya 6 na 12, nyuma yo kubuhabwa kugirangi bumuhitane, ni uburozi ngo buticiraho, bumara igihe mu mubiri ariko bukica.
Ibi bitangajwe mu gihe umwuka utari mwiza hagati ya Koreya ya Ruguru na Amerika, aho Amerika iyishinja kugerageza ibisasu bya kirimbuzi mu buryo butemewe n’amategeko nayo ikayishinja gusuzugura amahanga no kwica inzirakarengane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com


