Umuturage wa Uganda, Steven Kalali yareze u Rwanda mu rukiko rw’Ubutabera rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ku cyaha yise icyo gufunga imipaka bitemewe mu gihe gisaga ukwezi.
Kuwa 28
Gashyantare 2019 u Rwanda rwatangaje ko
ku mupaka wa Gatuna hari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi ko amakamyo aremereye yakoresha indi mipaka. Ibi Uganda yabifashe nko gufunga uyu mupaka.
Nyuma y’iminsi mike, u Rwanda rwasabye abaturage barwo kuba baretse kujya muri Uganda bitewe n’ibyamfura mbi bakorerwa iyo bagezeyo. Ibi nabyo byahumiye mu mirari, Uganda ivuga ko ubwo n’indi mipaka ifunzwe.
Kalali usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko yababajwe n’imyitwarire y’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kubuza Abanyayuganda n’abacuruzi
kwinjira mu Rwanda ku mpamvu avuga ko zidasobanutse.
Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko Kalali yareze mu rukiko Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Busingye Johnson. Avuga ko ibyo u Rwanda rwakoze binyuranyije n’amasezerano y’ibihugu byo mu karere, ibijyanye n’urujya n’uruza rw’isoko rusange kuko iyi mipaka yafashaga n’ibindi bihugu nka Congo- Kinshasa n’Uburundi.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Uyu munyamategeko yasabye ko uru rukiko rwategeka u Rwanda gufungura imipaka imaze igihe ifunze.


