Umugandekazi yapfuye nyuma yo kwimwa Viza ijya muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’Umunyayuganda witwa Theopista Okudio yapfuye nyuma y’aho yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze  Ubumwe za Amerika.

Theopista wari usanzwe ari umuturage w’agace ka Mutungo mu Mujyi wa Kampala yaguye kuri ahitwa Nsambya.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 38 yemejwe n’umuvugizi wa Ambasade ya Amerika muri Uganda, Phil Dimon

Yagize ati ” Turatangaza ko umwe mu bantu bashakaga viza yapfiriye ku butaka bwa Ambasade ya Amerika, Nsambya muri Kampala. Turihanganisha inshuti n’umuryango bya nyakwigendera.”

Ikinyamakuru cya The New Vision gitangaza ko ibi byabaye mu ntangiro z’iki cyumweru kandi ko nyakwigendera nta kindi yaba yarazize.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Luke Owesigire yatangaje ko bagiye gukora iperereza kuri iki kibazo.

Ku rundi ruhande, abakora ingendo zijya mu mahanga bavuga ko bitesha umutwe kuba umuntu yatanga ibisabwa byose ngo ahabwe viza ariko agakurirwa inzira ku murima.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *