Umuganga akurikiranweho gutanga ibyemezo bisaga 2000 by’ibihimbano byo kwikingiza Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Ubutabera bw’u Bubiligi kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ugushyingo 2021, bwatangiye gukurikirana umuganga watanze ibyemezo by’ibihimbano bisaga 2000 bigaragaza ko umuntu yikingije Covid-19.

Radio na Televiziyo by’u Bubiligi, RTBF, kuri uyu wa Kabiri yavuze ko ari umuganga wo mu Ntara ya Wallonie.

Uyu muganga nyuma yo kuvumburwa akaba yarahise yamburwa uburenganzira bwo kwinjira muri logiciel ikora ibyemezo by’uko umuntu yikingije yitwa Vaccinet.

Usibye kumwambura ubwo burenganzira, ibyo byemezo bigera ku 2018 yari yatanze by’ibihimbano byahise bihagarikwa muri mudasobwa.

AviQ, urwego rwigenga rushinzwe inyungu rusange (OIP) rukurikirana ubunyamwuga mu by’ubuzima, nirwo rwatanze ikirego rurega uwo muganga ariko runarega abahawe ibyo byemezo.

Ikirego cyarwo kandi gikeka forode no ku bandi baganga, hakaba hatangiye iperereza ry’ubuyobozi n’ubucamanza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *