Umugore wo muri Philippines witwa Ayra Dela Cruz Francisco yashyize ifoto kuri murandasi (internet) afashe umwana we mu ijosi nk’imbwa , amugaburirira mu isorori ya plastique arangije yandikaho ko umwana we ari inyamaswa ye nshya yo mu rugo.
Urubuga 7 sur 7 dukesha iyi nkuru ruvuga Undi mugore wo muri Irlande akibona ibyo bintu byamubabaje kimwe n’abandi bose babonye ibyo bintu yaregeye inzego z’ubuyobozi bwa Amerika nazo zivugana n’iza Philipines none uwo mubyeyi gito yahagaritswe ashinjwa gufata umwana nabi.

Uyu mugore yireguye avuga ko yashakaga gusetsa abantu , umugabo we nawe avuga ko umugore we asanzwe ari umuntu mwiza kandi w’umubyeyi mwiza rwose. Police yategetse ko uyu mugore akorerwa ibizamini bakareba niba nta kibazo zfite cyo mutwe , kandi ko afite ubushobozi bwo kwita ku mwana.Hagati aho umwana yabaye yambuwe uwo muryango arereshwa ahandi .

Ayra Dela Cruz afite imyaka 23 y’amavuko naho umwana we yaboshye nk’imbwa afite umwaka n’amezi atanu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


