Umugore witwa Fernanda Pereyra w’imyaka 26 yishwe ku bw’itegeko rivuye mu muryango we atwite inda ikiri nto, arangije aratwikwa ngo ivu rye rikoreshwe mu mihango yo gihimbaza abakurambere babo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru New York Post, bwiza.com ikesha iyi nkuru, kivuga ko uyu mugore yabanje kubohwa hanyuma akajugunywa mu muriro w’inkekwe ugurumana cyane n’umwana yari atwite ku buryo yahiye agahinduka ivu ryagombaga gukoreshwa mu mihango ya bo.

Uduhanga tw’abantu n’ibindi byasanzwe mu nzu uyu mugore yiciwemo
Uyu mugore ukomoka muri Argentine yatwitswe babanje gukurwaho ibice bimwe na bimwe, abakurambere ngo bari bategetse ko nta muriro ugomba kubikoraho, ibyakuweho birimo n’umusatsi yari amaranye amezi 6 atawogoshesha.

Bamwe mu bafashwe bakekwaho kumwica bafite ibishushanyo ku mubiri
Iyi mihango imenyerewe mu gihugu cya Angola muri Afurika ikaba izwi ku izina rya ‘Kimbanda’, ikoreshwa no muri Argentine aho abakurambere basaba amaraso y’umuntu runaka ndetse bakanategeka ko atwikwa ivu rye rigakoreshwa mu yindi migenzo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi yo mu gace uyu mugore yakomokagamo yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 3 bakurikiranyweho gukora iki gikorwa cy’ubwicanyi, bamwe bafite ibishushanyo bita ibya satani ku mubiri wa bo gusa yo ikaba ivuga ko uyu mukobwa ashobora kuba yarishwe kuko yatwaye inda atayitewe n’uwo bari biteze ko bazabana hanyuma bagahitamo kumutwika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


