Umugore w’ibiro 500 yavanwe mu nzu nyuma y’imyaka 25 atabasha kuyisohoramo

Sangiza iyi nkuru

Eman Ahmed Abd El Aty, w’imyaka 36 y’amavuko, kuri uyu wa Gatandatu nibwo yasohowe mu nzu, yari amaze imyaka 25 atabashaga guhaguruka ngo yivane aho ari.
Uyu mugabo yavanwe mu nzu iwabo mu Misiri, ajyanwa n’indege y’abugenewe mu Buhinde aho agiye kubagwa n’umganga w’inzobere uzamufasha kugabanya ibiro.
s1
Akiri umwana nabwo umubyibuho we wari uteye inkeke, mu bwana bwe kandi akaba yarigeze no kurwara imidido (elephantiasis).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore apima ibiro 500, akaba ari nawe mugore ubyibushye kurusha abandi ku isi.
s2
Urugendo rw’uyu mugore rwagiye ruzamo imbogamizi nyinshi, kumushakira indege ye bwite n’uburyo azajyanwamo ikindi kandi ambasade y’Ubuhinde i Cairo yari yanze kumuha viza bitewe n’uko yabyakirwaga dore ko we atabasha kwivana hasi ngo abe yakwigezayo.
s3
Ikipe y’abaganga 10 yaje mbere y’iminsi 10, baje gutegura urugendo rwe, akorerwa uburiri azagendamo mu ndege, hanategurwa n’uburyo azayivanwamo ashyira mu bitaro, aho hifashishijwe imodoka ziterura ibiremereye (Break down).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *