Umugore w’imyaka 85 kuwa Gatanu yishwe n’imbwa ebyiri z’impehe zimusanze mu busitani bw’iwe ahitwa Rowley Regis, hagati mu gihugu cy’u Bwongereza nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru .
Nyakwigendera witwa Lucille Downer, yari mu busitani bwe ubwo izi mbwa zinjiraga iwe ziciye mu cyanzu cyo mu ruzitiro. Nyuma y’akanya ziri kumugaragura, byarangiye uyu mugore wari ugeze mu zabukuru apfuye nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza.
Igipolisi cyo muri West Midlands mu ikiganiro n’itangazamakuru cyatangaje ko abaturanyi n’abo mu muryango wa nyakwigendera batabaye bihuse ariko bagasanga imbwa zamuteye ibikomere bikomeye ari nabyo byamuhitanye nk’uko byemezwa na Supt. Phil Asquith.
Umuturanyi w’imyaka 43 bikekwa ko ari we nyiri izi mbwa yatawe muri yombi mbere yo kurekurwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Araregwa kubura ubushishozi.
Polisi yongeyeho ko izi mbwa zigiye gusuzumwa kugira ngo hamenyekane ubwoko bwazo. Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza bivuga ko zishobora kuba ari izo mu bwoko bwa Pitbull.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


