Umugore wa Amb. Luca Attanasio aremeza ko umugabo we yagambaniwe n’umuntu ubazi

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Ambasaderi w’u Butaliyani i Kinshasa uherutse kwicirwa mu burasirazuba bwa Congo, Luca Attanasio, w’imyaka 43, yatangaje ko umugabo we yagambaniwe kandi akagambanirwa n’umuntu umuzi uzi n’umuryango we kugirango yicwe.

Ambasaderi Attanasio yari kumwe n’imodoka za PAM mu burasirazuba bwa Congo kuwa Mbere ushize ubwo yagwaga mu gico cy’abagizi ba nabi bakamwicana n’umurinzi we w’Umutaliyani witwa Vittorio Lacovacci w’imyaka 30 n’umushoferi we w’Umunyekongo, Mustafa Baguma Milambo w’imyaka 56.

Hari uwamugambaniye

Umupfakazi wa Ambasaderi w’u Butaliyani witwa Zakia Seddiki, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Il Messaggero cyo mu Butaliyani kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko umugabo we yagambaniwe n’umuntu ubazi.

Ati “ Luca yagambaniwe n’umuntu utwegereye, wegereye umuryango wacu. Umuntu wari uzi aho ajya hose yaravuze, yaramugurishije kandi yaramugambaniye.”

Mu gihe umugore wa nyakwigendera hari abo ashinja kugambanira umugabo we nubwo atabatunze urutoki, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Butaliyani we yasabye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM kugaragaza ukuri binyuze mu iperereza ryayo ifatanyije na Loni.

Minisitiri Luigi Di Maio yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse bagahabwa ibisobanuro bisobanutse kandi byumvikana, mu gihe ubushinjacyaha bw’u Butaliyani nabwo bwatangije iperereza ryabwo rigamije kumenya abishe ambasaderi wabo.

Ni inde waba uri inyuma y’ubwicanyi?

Abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’iki gitero bahise batunga urutoki umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi ukorera mu burasirazuba bwa Congo, ariko mu itangazo ryayo ryo kuwa kabiri FDLR yarabihakanye.

Abayobozi ba Congo n’u Butaliyani bavuga ko ubwicanyi bwabereye mu birometero nka bitatu uvuye muri Komini ya Kiwanja, aho Ambasaderi Luca Attanasio n’abakozi ba PAM bagombaga gusura ishuri.

Ambasaderi yari yarasabye kongererwa uburinzi arabwimwa

Ikinyamakuru La Stampa cyatangaje ko Luca Attanasio, yageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 2017, mu mwaka wakurikiyeho agasaba minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cye kumuha uburinzi bw’abapolisi bane b’Abataliyani, nk’abo uwo yasimbuye yari afite, ariko akabimwa akagumana babiri.

Nyuma y’imihango yo kumusezeraho bwa nyuma yateguwe i Roma kuri uyu wa Kane ushize, biteganyijwe ko Ambasaderi Attanasio azashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu, mu Mujyi wa Limbiate, hafi ya Milan.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *