Umugore wa Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Barbara Itungo yavuze Ikinyarwanda gitomoye, abaturage batuye mu Karere ka Kisoro bakura ingofero.
Byabaye tariki ya 16 Ukuboza 2020 ubwo Bobi Wine yiyamamarizaga muri aka Karere gahana imbibi n’aka Burera mu Rwanda.
Ubusanzwe abaturage b’i Kisoro bakunze gukoresha indimi ebyiri: Ikinyarwanda n’Urukiga. Mu kubatungura, Barbara Itungo yababwiye mu Kinyarwanda ati: “Rero [Kyagulanyi] ndanamuhamagaye aha, nshaka ko mumureba mukireba. Amazina yanjye nitwa Itungo, ni akazina keza cyane. Rero ngiye kuvuga Ikinyarwanda, mvanzemo Igikiga gike n’Urunyankole byose nk’uko izo ndimi zose nzizi.”
Itungo yakomeje ashishikariza ab’i Kisoro gushyigikira umuntu wabo ‘Kyagulanyi’. Ati: “Kuko bamaze igihe bagira ngo mu Gisoro ni 100%. Ndabyanze… Ni ko biri musigare? Nyabuneka ndashaka ko mumbwira ukuri. Ni ko biri musigare? Ntabwo ari ko muri busigare.” Aha yavugaga ku bakandida bavugaga ko amajwi yose y’i Kisoro ari ayabo, ababaza niba koko batazatora umugabo we.
Ijambo ryose uyu mugore ukomoka mu Karere ka Ntungamo yavugaga, ni ko abaturage bikiriza bati “Yego”, bazamuraga amajwi bagaragaza ko bishimiye ibyo ababwira, bamwe bakamanika ibyapa biriho Bobi Wine, bavuza imvugirizo, abandi bagakoma amashyi.
Hano i Kisoro kandi, icyo gihe Bobi Wine yahatangarije amagambo ataravuzweho rumwe, ubwo yasezeranyaga abahatuye ko nibamutora, azagira uruhare mu ifungurwa ry’umupaka wa Cyanika uhuza Uganda n’u Rwanda, bakongera kurongora Abanyarwandakazi.



2 Responses
Umugore wa Bobi Wine yavuze Ikinyarwanda gitomoye, Kisoro ikura ingofero
Umupaka uhuza Uganda na Uganda!!! Mubikosore
Umugore wa Bobi Wine yavuze Ikinyarwanda gitomoye, Kisoro ikura ingofero
Umupaka uhuza Uganda na Uganda!!! Mubikosore