Umugore wa Justin Bieber, Hailey Baldwin akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga bamushinja ko yafashe izina rya Justin Bieber mu rwego rw’ubucuruzi aho kuba urukundo akunda umugabo we.
Inshuti ya hafi y’uyu munyamideli yatangarije ikinyamakuru Hollywoodlife ko uyu mugore yavuze ko kwitwa izina ry’umugabo we ari ibintu byo mu muco yateganyaga kuzakora niyo yashakana n’undi muntu utari Justin Bieber.
Yagize ati” Hailey azi neza ibyo abafana bakomeje kumuvugaho. Ni ukubeshya kandi harimo gusebanya. Hailey ni umugore ugezweho gusa yari azi neza ko azitwa izina ry’umugabo bazabana”
Iyi nshuti ishyigikira Hailey ikavuga ko ibyo yakoze ntacyo bitwaye kuko n’ubundi asanzwe afite izina rizwi.

Iti” Byari kuba ikibazo iyo adafata izina ry’umugabo we kuko ari ko abyumva. Ntacyo bimubwiye kuko umugabo we amushyigikiye”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ibi bitangajwe nyuma yaho kuwa 19 Ukwakira 2018 Hailey Baldwin atangaje ko imyenda mishya izajya igurishwa mu izina rya Hailey Bieber.


