Mu Burundi, inkuru y’igisokozo cy’umugore wa Perezida Évariste Ndayishimiye, Angeline Ndayishimiye, yateje impaka nyuma y’amakuru avuga ko cyabaye intandaro y’ikibazo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura.
Iyi nkuru yatangiye ku wa 12 Ukwakira 2026, ubwo Angeline Ndayishimiye yari agiye gufata indege imujyana i Dakar muri Sénégal, aho yari yitabiriye ibikorwa by’umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika.
Nk’uko bimwe mu binyamakuru byabitangaje, imizigo ye yanyujijwe mu cyuma gisuzuma ibintu abagenzi bajyana mu ndege, hagaragaramo igisokozo kirimo ibyuma. Umukozi ushinzwe umutekano w’indege yabwiye abari bashinzwe protocole ye ko icyo gisokozo kitagomba kujyanwa mu ndege, maze birangira gisigaye ku kibuga cy’indege.
Ku wa 24 Ukwakira 2026, Angeline Ndayishimiye yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, bamubaza ku makuru y’igisokozo amaze iminsi ateza impaka. Yasubije ko na we atazi iby’icyo gisokozo, anenga abakwiza ayo makuru, avuga ko ari ibinyoma bigamije kurangaza abantu.
Yagize ati: “Hariya ku kibuga cy'indege haba abantu benshi, kandi nahakoreye imyaka 11, baranzi. Dore twegereje igihe cy’amatora, bashaka inkuru bavuga kugira ngo barangaze abantu. Ndahumuriza Abarundi bose.”
Iby’igisokozo cyateje impaka bikomeje kuvugisha benshi, mu gihe abasesenguzi mu bya politiki bibaza ku mutekano w’ingendo zo mu kirere, ndetse no ku buryo inzego zishinzwe umutekano zigomba gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga abagenzi bose.



