Ndayisenga Jean Baptiste ni umuvugabutuma, avuga ko yamaze imyaka myinshi ari umusinzi wanywaga urumogi rw’amafaranga 2000Frs ku munsi ariko Imana iza kumuhamagara ko agomba kuvuga ubutumwa bwayo.
Avuga ko yaje kugira ibyago umugore we yitaba Imana ariko ngo Imana yari imaze iminsi ibimubwiye ibinyujije mu mwana we, ndetse n’umwana yari atwite na we biba uko ahita apfa.
Uyu mugabo akomeza avuga ko ubuzima bwahindutse mbere y’uko umugore we apfa, ibyari ubusitari bihindukamo ubukene asubira mu cyaro kuba kwa se, aho inzara yari imeze nabi kugera n’aho barwara bwaki.
Reba Video, ubuhamya bwe burambuye.


