Uwitwa Phiona Kanuuna akaba umugore w’umukozi ukorera Urwego rushinzwe Itangazamakuru muri Uganda, Uganda Media Centre (UMC), yandikiye Perezida Museveni Yoweli kaguta, amusaba kuhagoboka kuko asanga umuhungu we akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, akora ibyo u Rwanda rumusabye byose, ibintu avuga ko biteye inkeke. Uyu mugore avuga ko umugabo we Katureebe yafashwe mu mezi abiri ashize, akaba yaraburiwe irengero, ku mabwiriza yatanzwe na Lt. Gen. Kainerugaba ariko ngo yabisabwe na Kigali. Mu ibaruwa yo kuwa 3 Nyakanga 2022 imenyesha Museveni ku ibura rya Katureebe, Kanuuna avuga ko ” Umugabo wanjye yafashwe ku mabwiriza ya Gen Kainerugaba.” Muri iyo baruwa, hari aho Kanuuna agira ati ” Bimaze kugaragara ko Gen Kainerugaba ari hejuru y’amategeko kandi igiteye impungenge ni uko yiteguye nta kujijinganya gukora ibyo u Rwanda rumusaba.” Hari icyo uyu mugore yibajije, ati ” Nanone kureba ko ibivugwa ari ukuri, ni gute ibirego byazamuwe n’ikindi gihugu byatuma umwenegihugu, umukozi muri perezidansi afatwa agafungwa amezi abiri bitazwi? Ese ubwo Uganda ni igihugu gifite ubusugire? Ese ubwo iracyagendera ku mategeko? Noneho ubu tuvuge ko dukolonijwe n’ u Rwanda?” Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare (CMI), Maj. Gen. Birungi James, yahawe kopi ariko ku mugoroba w’ejo akaba yaremeye ngo ‘Nitwe tumufite. Yafashwe mu buryo buzwi ntabwo yashimuswe, hari ibirego turi kumubazaho.” Kanuuna kandi agaruka ku gikorwa yise ” Igiteye isoni.” Kubona Gen Birungi ubwo yajyaga i Kigali kuwa 5 Kamena yarajyanye telefoni ngendanwa, mudasobwa bya Katureebe akabiha abo ku ruhande rw’ u Rwanda. Binyuranyije n’amategeko kuko si urukiko rwabitegetse, turateganya kugana inkiko.” Ku rundi ruhande ariko Gen Kainerugaba ntacyo aratangaza ku kuba Obed Katureebe bivugwa ko ashinjwa gusebya Perezida Kagame n’abandi bayobozi ba Kigali bakomeye, binyuze ku mbuga nkoranyambaga; Facebook na Twitter mu mazina mahimbano (Robert Patrick Fati Gakwerere). Ntibyakunze ko abayobozi muri ambasade y’ u Rwanda muri Uganda bagira icyo batangariza Daily Monitor kuri iki kibazo, gusa abayobozi b’ u Rwanda nta n’umwe wigeze avuga kuri iki kibazo cya Katureebe, bivugwa ko Kigali ifite akaboko mu ifatwa rye. Katureebe yakunze guhakana ko ari we Gakwerere, avuga ko ibyo ashinjwa byahimbwe n’Umwe mu banyamakuru baba mu Rwanda bahoze ari inshuti ze. Umuyobozi we, Ofonwo Opondo yari yavuze ko Katureebe atafunzwe, ahubwo yagiye gucungirwa umutekano kuko hari abamuhigaga ngo bamwivugane.



2 Responses
Umugore witwa Phiona yandikiye Museveni avuga ko Gen Kainerugaba akora icyo u Rwanda rumusabye
Gakwerere kuri Facebook yariyaratuzengereje nimumufunge ntazi ahu Rwanda rujyeze.
Umugore witwa Phiona yandikiye Museveni avuga ko Gen Kainerugaba akora icyo u Rwanda rumusabye
Gakwerere kuri Facebook yariyaratuzengereje nimumufunge ntazi ahu Rwanda rujyeze.