Ku wa 17 Ugushyingo 2017, umurambo w’Umugore w’imyaka 47 y’amavuko witwaga Lin, wabonwe mu mugezi wa Ningling mu ntara ya Henan, mu gihugu cy’u Bushinwa, bigatangazwa ko yiyahuye abitewe n’agahinda yatewe n’umuhungu we utereta umukobwa mugufi.
Umugabo w’uyu mugore wiyahuye, M. Gao w’imyaka 46 y’amavuko, hamwe n’uyu muhungu wabo, ubwo babonaga umurambo mu mugezi, n’agahinda kenshi nabo bahise biroha muri uwo mugenzi bagiye kuvanamo umurambo we, ariko polisi ihita ibarohora kuko yabonaga ibyo bakoze nabo ari ukwiyahura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru People’s Daily, bwiza.com ikesha iyi nkuru gitangaza ko raporo yatanze n’ubuyobozi muri ako gace, igaragaza ko uyu mugore Lin, yiyahuye nyuma yo kubura ubushobozi bwo kugura impano y’imodoka (voiture) ngo yo guha uwendaga kuzamubera umukazana.
Gusa ibi byanyomojwe n’abazi amakuru neza, bavuga ko uyu mugore atigeze yishimira na gake umukobwa yabonaga ko yenda kumubera umukazana, ko ari mugufi cyane, bimutera ishavu n’agahinda, kubyakira bimunaniye ahiramo kwiyahura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


