20260523_123101

Umugore yaguye igihumure nyuma yo gukubitwa inkoni 100 azira gusambana

Sangiza iyi nkuru

Mu Ntara ya Aceh yo muri Indonesia, umugore yaguye igihumure nyuma yo guhabwa ibihano byo gukubitwa inkoni 100 mu ruhame, ashinjwa gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo batashakanye.

Ibi bihano byabereye mu mujyi wa Banda Aceh imbere y’abaturage benshi ndetse n’abayobozi batandukanye, aho uwo mugore n’umugabo bari kumwe bakubiswe inkoni n’abashinzwe kubahiriza amategeko ya Sharia akoreshwa muri iyo ntara. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko uwo mugore yaguye hasi hagati mu bihano kubera kuremererwa n’ububabare, ahita atwarwa n’abaganga, mu gihe uwo mugabo na we yagaragaye afite intege nke cyane.

Abayobozi bo muri Aceh batangaje ko abo bantu bari mu itsinda ry’abahanwe bazira ibikorwa bifatwa nk’ibinyuranyije n’amategeko ya Sharia, birimo gusambana, kunywa inzoga ndetse n’urusimbi. Muri iyo ntara, imibonano mpuzabitsina ku bantu batashyingiranywe ni icyaha gihanwa n’amategeko y’idini ya Islamu.

Aceh ni yo ntara yonyine muri Indonesia yemerewe gukurikiza amategeko ya Sharia kuva mu 2001, aho ibihano byo gukubitwa inkoni bikorwa mu ruhame hagamijwe guhana no gutanga isomo ku bandi.

Iki gikorwa cyongeye guteza impaka ku rwego mpuzamahanga, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Amnesty International na Human Rights Watch yakomeje kwamagana ibyo bihano, ivuga ko ari ibikorwa by’urugomo n’itesha agaciro ikiremwamuntu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *