Umugore w’imyaka 47 y’amavuko wo mu gihugu cya Malawi, yashyingiranwe n’umuhungu we w’imyaka 30 y’amavuko mu rwego rwo kugaruza umurengera w’amafaranga yamutanzeho akiri umunyeshuri.
Inkuru y’uyu mubyeyi n’umuhungu we yazamuye uburakari bwinshi muri bamwe mu baturage ba Malawi n’abatuye hanze y’iki gihugu.
Ibinyamakuru byo muri iki gihugu cyo mu majyepfo y’umugabane wa Afurika bivuga ko uyu mugore witwa Memory Njemani yahishuye ko yahisemo gushyingirana n’umuhungu we bitewe n’inkunga ndetse n’umurengera w’amafaranga yamushoyeho akiri mu ishuri.
Yavuze ko adashobora kwemera ko hagira undi muntu urya ibyo yabiriye ibyuya, ari yo mpamvu yahisemo kugaruza ibyo yashoye.
Ati: “Nashoye amafaranga menshi mu burezi bw’umuhungu wanjye. Ni kuki yarongora undi mugore kandi ashima akazi katoroshye namukoreye? Ibi ntibyabaho!”
Hagati aho abakoresha murandasi banenze cyane uyu mugore bamushinja guhatira umuhungu we kumurongora, bavuga ko nta musore wubaha Imana kandi ufite ubuzima bwiza wakwemera gushyingirana na nyina umubyara.


