Umugore yataye umugabo we ajya kubana n’uwamufashe ku ngufu baburanaga

Sangiza iyi nkuru

Umugore wubatse yasize umugabo we, ajya kubana n’umugabo baburanaga mu rukiko ko yamusambanyije ku ngufu ubwo yari yaje kumubera umukiliya muri hoteli imwe yo muri Nigeria.

Umunyamategeko wo muri Nigeria, Malachy Odo, ni we watangaje aya makuru, avuga ko uyu mugore yibwiriye umugabo we ko hari umukiliya yakiriye, nyuma akamufata ku ngufu.

Umugabo we yanze kubicececeka, ahita agana polisi atanga ikirego gusa, cyakirwa n’urkiko ariko bitunguranye, uyu mugore yahise ajya kubana n’uwo yaregaga kumufata ku ngufu.

Malachy Odo avuga ko umwanzuro utari wagasomwe n’urukiko gusa niba ari uko bigenze, bivuze ko n’urubanza rugomba guhita ruhagarara. Ati ” Nk’abavoka, inkuru twumva buri munsi n’ibyo tubona, biratangaje rwose! Umugore akavuga ko yafatiwe ku ngufu muri hoteli nyuma akajya kubana na we?”

Kuri Twitter, BWIZA yabonye abantu batari bake bahuriza ku kwibaza icyaba cyarateye uyu mugore gufata uyu mwanzuro. Bagakemnaga niba koko yaba yarafashwe ku ngufu nk’uko yabibwiye umugabo ubwo yari avuye ku kazi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Abanyarwanda bongeye gutabwa muri yombi bashinjwa kuba intasi\ikimwaro gikomeye\Afganistan irafashwe
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *