Umugore yigambye guhondagura umuhanzi wakoranye indirimbo na Charly & Nina

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Prima Kardashi, yigambye ku karubanda ko yajyaga akubita umuhanzi, Willian Hassan Kigozi uzwi nka Geosteady, wakoanye indirimbo na Charly & Nina yitwa Owooma (uraryoshye).

Prima avuga ko yakubitaga inshyi Geosteady, banafitanye abana babiri ubwo bari bakibana kuko ” Iyo uzanye ubugoryi n’ubwana ndakujwibura.”

Mu kiganiro na NBS TV, uyu mugore bikekwa ko yari yasomye agatama, yemeye ko ibyo umugabo we aherutse kuvuga ko ” N’abagabo bahohoterwa mu ngo zabo” ari impamo.

Prima ati ” Iyo uzanye ubugoryi ngukubita inshyi. Ndagukubita rwose kugira ngo ugarure ubwenge.”

Uyu mugore w’abana babiri kuri ubu afite undi mukunzi nyuma yo gutandukana na Geosteady wavuze ko guhora amuhondagura, byatumye amureka, yishakira undi mukunzi.

Geosteady yari aherutse guca amarenga ko ihohoterwa yakorewe na Prima ryaba ari ryo ryatumye ahunga uyu mugore.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *