Umugore witwa Christiane K w’imyaka 28 yishe anize abana batanu muri batandatu yibyariye nyuma yo kubona ifoto y’umugabo we ari kumwe n’undi mugore bikekwa ko ari inshoreke ye. Uyu wakatiwe gufungwa burundu nyuma y’aho urukiko rumuhamije icyaha cyo kwicira abana batanu mu nzu yabagamo ahirwa Solingen mu Budage kuwa 3 Nzeri 2020. The Mirror itangaza ko umushinjacyaha yabwiye urukiko rw’Akarere ka Wuppertal ko uyu mugore yafashe umwana we witwa Melina w’umwaka umwe, Leonie w’imyaka ibiri, Sophie w’itatu, Timo w’itandatu na Luca w’imyaka umunani, akabamirisha nkeri mu rwogero, bakabura umwuka bagapfa. Akimara gukora ibyo, Christiane yafashe imirambo y’abo bana ayishyira mu mashuka, abaryamisha mu buriri bwabo. Umwana we w’umuhungu w’imfura w’imyaka 11 ntiyari mu rugo, arusimbuka atyo. Uyu mugore ariko mbere yo gukora ibyo, yari yabanje kwandikira umugabo we ko atazongera kubona ku bana be. Uyu mugore akimara gukora ibyo yahise ajya kuri sitasiyo ya gari ya moshi iri ahitwa Düsseldorf, ayishoramo ngo imuhitane ariko ntiyapfa. Urukiko rwategetse ko uyu mugore apimwa uko ubuzima bwe bwo mu mutwe no mu mubiri buhagaze ariko inzobere zisanga ni mutaraga. Ibyaha bihamye uyu mugore nyuma yo kumva abatangabuhamya 40 mu gihe cy’iminsi 20 uru rubanza rwamaze. Ubwo yireguraga, Christiane K, yavugaga ko hari umuntu atazi waje iwe mu rugo akamuboha, akamuhatira kwandikira umugabo we ubutumwa, nyuma akica abo bana. Ibi ariko urukiko nta gaciro rwabihaye.


