Umugore yishwe n’uwo bari bagiye guhura bwa mbere nyuma yo kumenyanira kuri Facebook

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Kisii muri Kenya icumbikiye umusore uherutse kwivugana umugore witwa Lydia Nyaboke w’imyaka 26, akaba yaramwishe ubwo bapangaga guhura ngo bamenyane amaso ku maso kuko bari bamaze igihe bamenyaniye kuri facebook.
Uyu mugore ngo yabanje kumenyana n’uyu witwa Richard Nyakina kuri facebook ari na we ukekwaho kuba yaramugiriye nabi ubwo bapangaga aho bagomba guhurira ariko nyuma yo gutabwa muri yombi akaba yemera ko yamwishe.
Musaza wa nyakwigendera, Japhet Mogeni ni we wabwiye polisi ko yumvise mushiki we avuga ko agiye guhura n’umuntu bari bamaze igihe baganirira kuri facebook ariko nyuma bagategereza ko atahuka bagaheba ari bwo hatangizwaga ibikorwa bwo kumushakisha bakaza kumusanga yapfuye.
Uyu musore ukekwaho kugirira nabi uyu mugore ukiri muto, ngo bari barahanye nimero za telephone bakajya baganira, ariko akabwira uyu mugore ko yabonye ifoto ye kuri facebook akabona amuzi ndetse akanamwizeza ko bashobora kuba batuye mu gace kamwe, ibi bikaba ari bimwe mu byateye uyu mugore amatsiko yo kujya kumureba ariko yagenda ntagaruke.
Musaza we avuga ko uyu mugore yamaze akanya agiye telefone ye igahita iva ku murongo ndetse bukarinda bwira batazi aho aherereye, bikamenyeshwa inzego z’ubuyobozi na polisi hagatangirwa ibikorwa byo gushakisha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi ya Kenya yatangaje ko uyu musore yemera ko yishe uyu mugore amunigishije imyenda yari yambaye nyuma yo guhura na we akanamusambanya ku ngufu ubwo bahuraga ariko akaba adasobanura neza icyo yamuhoye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *