Mu gihugu cya Australia, umugore wahoze ari umuforomokazi yahamwe n’icyaha gikomeye nyuma yo kwishyura miliyoni zirenga 4 z’amafaranga y’u Rwanda (angana na $3,000) kugira ngo umuntu amufashe gukorera urugomo uwahoze ari umukunzi we.
Karenjeet Kaur Warburton, wahoze akora mu rwego rw’ubuvuzi, yemeye ko yatanze ayo mafaranga ku murwayi we witwa Andrew Bown kugira ngo amushakire umuntu wakangiza umupolisi mukuru Don McKay, wahoze ari umukunzi we, bakaza gutandukana hagati ya 2020 na 2021.
Warburton yamuhaye amafoto n’aho uwo mugabo atuye, amusaba ko bamukata igitsina n’ururimi, bakamusuka aside mu maso, ndetse bakanamuca umugongo kugira ngo abe ikimuga iteka.
Urukiko rwa Queensland Civil and Administrative Tribunal rwatangaje ko icyaha cyahagaritswe gusa ubwo Warburton yafatwaga. Yakatiwe imyaka itanu y’igifungo, ariko azamara amezi 16 gusa muri gereza, andi asigaye yarasubitswe. Yanahawe imyaka ine atemerewe kongera gukora mu rwego rw’ubuvuzi.
Uwahawe ayo mafaranga, Bown, nawe yahamijwe ibyaha birimo gushaka umuntu wakora urugomo, gutwika ibintu no gutunga ibikoresho byagombaga kwifashishwa muri icyo gikorwa. Yakatiwe imyaka 3 n’igice y’igifungo.


