Umuhanda Kigali-Gatuna-Kampala wongeye gufungwa

Sangiza iyi nkuru

Ubu umuhanda Kigali-Gatuna-Kampala, wangiritse nyuma y’umunsi umwe gusa wari wongeye kuba nyabagendwa. Igice cyangiritse ni ikiri muri Uganda.  

Mu cyumweru gishize nibwo uyu muhanda wari wangiritse mu kagari ka Rwakojo, umurenge wa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi ku gice cy’u Rwanda, urasanwa ku wa 18 Gicurasi 2018, imodoka zongera kuwucamo.

Amakuru aturuka muri Uganda, avuga ko  uyu muhanda wacikiye ku ruhande rwa Uganda mu Karere ka Kabale, ubu imodoka zikaba zitabasha kuwucamo.

Uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, winjiye ku butaka bwa Uganda, mu birometero bine, ngo uyu muhanda niho wongeye kwangizwa n’imvura ahitwa Kyonyo.

Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima, aganira na Chimpreports yagize ati “Abakoresha uyu muhanda baragirwa inama yo kunyura mu muhanda mushya wa Ntungamo – Mirama ukagera mu Rwanda”.

gatuna
Uyu muhanda wongeye kwangirika ku gice giherereye muri Uganda

gatuna 1 katuna katuna2

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *