Nyuma y’iminsi itatu Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubwubatsi muri Tanzania itangaje isenyuka ry’umuhanda Morogoro-Dodoma-Rusumo, wongeye kuba nyabagendwa guhera mu ijoro ry’uyu wa 4 Werurwe 2020 umaze gusanwa mu buryo bwihuse.
Iteme ry’uyu muhanda ryaguye mu mugezi mu gace ka Kiyegeya nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kuhagwa. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe n’umuntu uvuga Ikinyarwanda, yatumye bamwe batekereza ko uyu muhanda waba ari uwo mu Rwanda.
Gusa n’ubundi uyu muhanda ni wo unyuramo ibicuruzwa biva cyangwa biza mu Rwanda mu buryo bworoshye. Ku ifoto ya ‘Satelitte’, bigaragara ko umuntu uvuye Morogoro aza mu Rwanda, anyuze muri uyu muhanda, anyura mu nzira ikurikira: Morogoro-Dodoma-Manyoni-Singida-Kahama-Ushirombo-Uyovu-Rusumo.
Imodoka nyinshi zirimo amakamyo yikoreye ibicuruzwa, zaba izari ziturutse Morogoro ndetse n’iza Dodoma zahise zihagarara aho ngaho, zitegereza ko umuhanda ukorwa.
Hari impungenge ko byari guwara igihe kirekire kugira ngo uyu muhanda usanwe, ibiciro by’ibicuruzwa bituruka mu bihugu byombi bikazamuka, gusa tariki ya 3 Werurwe, imashini zikora imihanda n’ibindi bikoresho byoherejwe muri Kiyegeya kugira ngo hakorwe igishoboka cyatuma umuhanda wongera kugendwa, biba ngombwa ko abakozi bakora amanywa n’ijoro.
Mbere y’uko izindi modoka zemererwa kwambuka, habanje gukorwa igerageza ry’imodoka 20 zaturukaga mu mpande zombi, ryatwaye amasaha abiri, riyobowe na Minisitiri Isack Kamwelwe. Nyuma y’aho, izindi modoka zemerewe kugenda.
Amafoto









2 Responses
Umuhanda uhuza u Rwanda na Tanzania wongeye kuba nyabagendwa
TRES FORT LA TANZANIE !!!!!!
L’ Afrique en marche !!!!!!
BRAVO !!!
Umuhanda uhuza u Rwanda na Tanzania wongeye kuba nyabagendwa
TRES FORT LA TANZANIE !!!!!!
L’ Afrique en marche !!!!!!
BRAVO !!!