valley-2.jpg

Umuhanga avuga ko u Rwanda rurimo gutandukana na RDC

Sangiza iyi nkuru

Umuhanga mu bumenyi bw’ibibera mu nda y’Isi wigisha amasomo abwerekeyeho muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Digne Rwabuhungu avuga ko u Rwanda rurimo gutandukana na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), mu myaka myinshi iri imbere ibi bihugu bikazatandukanywa n’inyanja.

Dr Rwabuhungu yabitangarije kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, mu kiganiro cyibandaga ku mitingito ya hato na hato ikomeje kwibasira u Rwanda na RDC, cyane cyane mu Karere ka Rubavu n’umujyi wa Goma, yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki ya 22 Gicurasi.

Yagize ati: “Umugabane wa Afurika urimo gucika. Hari igitare cya Somali kirimo gutandukana n’igitare gisigaye cya Afurika, u Rwanda na Congo turimo gutandukana, hagati hazavuka inyanja nyuma ya miliyoni y’imyaka.”

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ibibera mu nda y’Isi bakomeje gukora ubushakashatsi, bemeza ko hari igihe kizagera, igice kimwe cy’umugabane wa Afurika kiri mu burasirazuba kikazatandukana na wo, gihinduke ikirwa; aho bikazaba binashoboka ko cyazaba undi mugabane.

Ibi babishingira ku kuba hari ibice byinshi byo mu burasirazuba bw’uyu mugabane bikomeje gusaduka, hakagaragara imirongo miremure cyane y’ibyobo bitandukanya ahahoze ari ahantu hamwe.

Urugero ni mu butayu muri Ethiopia mu karere ka Afar, ahareshya n’ibilometero 56.3 hasadutse mu 2005. Nyuma y’isaduka ry’aha hantu, abahanga barimo Dr Christophe Moore baciye amarenga ko “buhoro buhoro uyu mugabane uri gutandukana”.
valley-2.jpg

Dr Moore mu nkuru ya NBC yo ku wa 16 Nyakanga 2020 yagize ati: “Aha ni ho hantu honyine ku Isi ushobora kubona ko umugabane ushobora gucikamo ibice.”

Mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Kenya naho hagaragaye ugusaduka gukomeye k’ubutaka mu 2018 kwatewe n’imitingito ya hato na hato, kwakomeje kwaguka na nyuma yaho, kwagiza umuhanda munini uhuza Nairobi na Narok.
keny-2.jpg

Ibyabereye muri Ethiopia, muri Kenya n’ahandi, birasa n’ibiri kubera mu Karere ka Rubavu, aho imihanda iri gucika, ibisate bigakomereza mu nyubako z’abaturage, n’ubwo ho bitari gufata intera ndende.

Abashakashatsi bavuga ko igice kizatandukana na Afurika bitewe n’imbaraga ziri mu nda y’Isi ari uguhera kuri Ethiopia, ukamanuka muri Somalia, Kenya, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzania kugera muri Mozambique.
ikarita.jpg

Aho ni ho u Rwanda rwazatandukanira na RDC, yo izasigara ku mugabane wa Afurika, mu gihe ibi bihugu bindi bizaba bigize ikirwa, hagati hanyuremo inyanja y’Ubuhinde nk’uko bigaragara ku ikarita y’Isi.

Gusa kwitandukanya kw’iki gice cyose n’uyu mugabane, si ibintu bizaba mu gihe cya vuba. Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Rochester yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buvuga ko bizatwara imyaka iri hagati ya miliyoni 5 n’10 iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuhanga avuga ko u Rwanda rurimo gutandukana na RDC
    Ibi bi sibyakera ahubwo nibirikuba kuko Africa y’iburasirazuba igiye kuba ikirwa , abigisha bivugako aribo babivuze ahubwo nibyahumetswe kdi bigomba kubaho urwanda rugakora kunyanja

  2. Umuhanga avuga ko u Rwanda rurimo gutandukana na RDC
    Ibi bi sibyakera ahubwo nibirikuba kuko Africa y’iburasirazuba igiye kuba ikirwa , abigisha bivugako aribo babivuze ahubwo nibyahumetswe kdi bigomba kubaho urwanda rugakora kunyanja

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *