Umuhanga mu gucuranga umwirongi na jazz music, Asaiah Katumwa aracurangira Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Asaiah Katumwa yiteguye gutaramira Abanyarwanda, mu gitaramo cyiswe “Kigali Jazz Junction” .
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 2 Ugushyingo 2017, muri Kigali Serena Hotel, Asiah Katumwa yavuze ko aje gucuranga Jazz Music muri “Kigali Jazz Junction” kugirango ashimishe abakunzi b’injyana ya Jazz ndetse n’abakunda umuziki muri rusange.
T
Yakomeje avuga ko yaje azanye n’umuhungu we ufite imyaka 14, ufite ubuhanga ku bikoresho by’umuziki bitandukanye birimo Pianno , Guitar, Umwirongi n’ibindi, kugirango bashimishe abari bwitabire iki gitaramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wa Kompanyi RG-Consult Inc isanzwe itegura ibitaramo bya ‘Kigali Jazz Junction’, yavuze ko bategura ibitaramo kugirango barusheho kumenyekanisha no kuzamura umuziki w’Abanyarwanda baririmba mu ijyana ya Jazz bityo akaba ariyo mpamvu bazana bamwe mu bahanzi baba bafite ubuhanga bakomoka ku mugabane wa Afurica n’ahandi bagafatanya n’ab’abanyarwanda bafite impano, binarushaho kugaragaza isura y’igihugu biciye mu muziki.
Asaiah Katumwa amaze imyaka isaga 20 mu ruganda rw’umuziki, asanzwe ari umunyamakuru wa Radio na TV, ni umwe kandi mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda no mu Karere, bakora injyana ya Jazz, ni umuhanga mu gucuranga umwirongi (Saxfon), akaba ari umwanditsi w’indirimbo, umwarimu, akanatungaya umuziki (Producer).
YU
Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2017, saa mbiri z’ijoro muri Kigali Serena Hotel, kiritabirwa n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo umuhanzi ukizamuka Andy Bumuntu, Stella na Neptunez Band.
Kompanyi RG-Consult Inc niyo itegura ibitaramo bya ‘Kigali Jazz Junction’, ubu ikaba ari inshuro ya 5 kigiye kuba kuva ‘Kigali Junction’ yatangira, ku nshuro ya kane kikaba cyarabaye ku wa 29 Nzeri 2017, muri Serena Hotel, kitabirwa n’abahanzi barimo Seyi-Shey, Chary & Nina,Neptunaz Band na Mavuno Band.

Dad and song in a music move2
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *