Umuhanzi Akon uheruka mu gihugu cya Uganda mu irahira rya Perezida Museveni, aherutse kwibwa imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover ubwo yari kuri station ya linsansi arimo arongeramo lisansi mu ijoro ryo ku itariki 24 Gicurasi mu Mujyi wa Atlanta.
Nubwo ibi byumvikana nk’ibidashoboka, ngo muri Amerika hari abajura bakunze kwiba imodoka muri ubu buryo busa nko kuzishikuza zirimo kongerwamo lisansi ba nyirazo bahagaze iruhande rwazo.
Capt Graham wo muri Gipolisi cya Atlanta agira ati “ Bifata gusa amasegonda kwinaga mu modoka yawe akanduruka,”
Ngo iyo ufite za modoka watsa ukanze buto utiriwe ukata urufunguzo uba ufite ibyago byinshi byo kugwa muri uyu mutego nk’uwo Akon yaguyemo kimwe n’abandi benshi.
Abajura b’amamodoka bamaze gukora ibi bintu kenshi kuri sitasiyo zitandukanye za lisansi, ariko ngo bakunze no kubikora abashoferi ba za modoka zigemura ibyo kurya.
Ikinyamakuru Fox 5 Atlanta cyatangaje aya makuru kivuga ko Akon we yagize amahirwe kuko yaje kubona Range Rover ye nyuma y’aho igipolisi gikoresheje application ya Find My Iphone bakayisanga muri Forrest Park, muri Georgia.
Kenshi ngo abajura bakaba bajyana imodoka yibwe ahantu, bakayihasiga iparitse mu gihe basanze ifite GPS ituma ikurikiranwa hakamenyekana aho iri.
Umwe mu bagize Njyanama y’Umujyi wa Atlanta, asanga igisubizo ku byaha nk’ibi ari uko station za lisansi zajya zishyira za camera kuri buri pompe ya lisansi.
Iki gisubizo ariko na none bagasanga kidatanga umutekano wuzuye kuko abajura bashobora kwambara mask ntihagire ubamenya na cyane ko muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus kuzambara bisa nk’ibyabaye umuco.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


